Nyamagabe : Ba mutima w'urugo biyemeje gukomeza guhangana n'ibibazo byugarije umuryango
Mu nama yahuje ba mutima w’urugo bahagarariye abandi mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije umuryango, cyane cyane bita ku miryango irimo amakimbirane.
Mukamuneza Anne Marie umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Kaduha avuga ko mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu muryango, bashinze itsinda ryitwa ’’Iriba rya Masenge’’ rigamije gufasha abana b’abakobwa batewe inda, bakabagira inama ndetse banabahugurira kutazongera kugwa mu bishuko .
Ati’’ Mu iriba rya Masenge harimo abagore bakuze n’abakiri bato, abana batewe inda n’abana b’abahungu. Impamvu twabikoze masenge yari umuntu ukomeye mu muryango wahuguraga abana akabagira inama.Ubu rero kubera ko harimo abana benshi batabafite twashatse kuziba icyo cyuho, tukabera ba masenge abana batabafite kuva ku mudugudu kugera ku murenge’’.
Dukuzemariya Celine umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Mushubi, nawe yemeza ko imihigo bari barahize bagerageje kuyesa bafatanyije n’ubuyobozi kuko mu miryango 16 bari bafite ibanye nabi mu makimbirane, kuri ubu 15 ikaba yamaze kuyavamo ibanye neza.
Ati’’ Twubakiye abatishoboye inzu 2, tugarura abana mu mashuri ku kigero cya 95%.Umwihariko wacu nuko tugiye guhangana n’ibibazo byugarije umuryango.Cyane cyane hari igwingira ry’abana, n’abana bata ishuri, hari ishyirahamwe twashyizeho nk’abagore rivuga ngo ndeberera nanjye nkureberere rigamije kureba umwana wasibye ishuri, ukamenya impamvu atagiyeyo’’.
Icyakora ngo nubwo uyu muhigo ngo ari mwiza ariko bahura n’imbogamizi zo kuwesa kubera imihanda mibi ya Kaduha , bakabura uko bagera ku midugudu yose n’utugari.
Umumararungu Beatha umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe, avuga ko imihigo bari bafite umwaka ushize wa 2022-2023 bitaye ku isuku cyane cyane mu ngo, kurwanya igwingira mu bana no kuganiriza imiryango iba mu makimbirane.
Icyakora uyu muhuzabikorwa avuga ko bahuye n’imbogamizi zatumye batesa imihigo yabo uko bikwiriye, harimo imiterere y’akarere, n’ ingengo y’imari idahagije kuko iba itajyanye n’ibikorwa bafite.
Ati’’ Icya mbere ni ukubanza gusesengura ibibazo bihari mu miryango, nyuma yo kubisesengura tugafata ingamba.Ingamba dufite ni ukwishakamo ibisubizo, tugenda twungikanya imbaraga n’abafatanyabikorwa tukareba ikigomba gukorwa hanyuma aho tutabashije natwe tukegera ubuyobozi bw’akarere bukadufasha’’.
Uwamahoro Clothilde perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yasabye aba bamutima w’urugo kugira umuco w’isuku, aho batuye,mu bana n’abakuru. Ati’’ Icya kabiri mbasaba ni ukwita ku burere bw’abana buri wese afate umwana nk’uwe, kurwanya inda ziterwa abangavu ibi rwose tubigire ibyacu tubyiteho. Batugiriye icyizere baradutora buri wese aribuka ibintu yahigaga kuzafasha bagenzi be, hanyuma aho tutagenze neza twongere dufate ingamba kandi dufatanyije birashoboka’’.
Mu mihigo ya ba mutima w’urugo y’umwaka ushize wa 2022-2023, akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa 5 mu turere 8 tugize intara y’Amajyepfo n’amanota 95%.Mu mihigo bari bahize harimo isuku, kurwanya igwingira mu bana no kwegera imiryango ibana mu makimbirane ikaganirizwa ikabana neza.
Iyi mihigo yose ngo bayihiga bagendeye ku nkingi 4 za Guverinoma ari zo ubukungu, imibereho myiza , imiyoborere n’ubutabera. Ba Mutima w’urugo kandi banafashije abagore kugira uturima tw’igikoni mu rwego rwo kubafasha gutegura indyo yuzuye no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.
Banakanguriye abagore kujya mu matsinda n’ibimina byo kubitsa no kugurizanya mu rwego rwo gufasha abagore kwiteza imbere.
Ba mutima w'urugo bahagarariye abandi mu karere ka Nyamagabe ubwo bari mu nteko rusange biyemeje guhagana n'ibibazo byugarije uuryango