Rusizi: Bibukijwe ko nta terambere bageraho mu miryango bahora mu makimbirane
Abatuye mu karere ka Rusizi mu ntara y'i Burengerazuba, bibukijwe ko nta terambere bageraho bahora mu makimbirane mu miryango yabo.
Ibi babyibukijwe kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro, wari ufite intego y'uyu mwaka igira iti''Dushyigikire iterambere ry'umugore wo mu cyaro''.
Niyonsaba Jeanne d'Arc umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'abagore CNF muri aka karere, yibukije abatuye mu murenge wa Nyakabuye ahizihirijwe uyu munsi ku rwego rw'akarere, ko nta terambere ryabaho , mu gihe abagize umuryango babana mu makimbirane, maze abasaba gukomeza kunga ubumwe barwanya ikintu cyose cyabateza amakimbirane kugira ngo barusheho kugira umuryango uteye imbere kandi utekanye.
Ati'' Igihe cyose umuryango ukiri mu makimbirane nta terambere ryabaho, nimwunga ubumwe muzarushaho kugira umuryango mwiza ushoboye kandi utekanye''.
Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi , yasabye abaturage kwimakaza isuku no kwigisha abana babo ubumwe n'ubwiyunge.
Ati''Turabasaba kwimakaza umuco w'isuku, kurwanya imirire mibi mu bana n'igwingira,kuboneza urubyaro ariko cyane cyane kwigisha abana ko ubumwe bw'abanyarwanda ari wo musingi w'iterambere rirambye''.
Uyu munsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro mu karere ka Rusizi hari abaturage baremewe bahabwa ibintu bitandukanye ,uwitwa SIYAPATA Marie Jeanne yashyikirijwe inzu yubakiwe, ahabwa ibikoresho n'ibyo kurya.
Abantu 106 bahawe ubwisungane mu kwivuza, 8 bahabwa ibiryamirwa naho abantu 6 bahabwa ibikoresho by'isuku.
Kugeza ubu ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi butangaza ko nubwo bugikora ibarura ry'imiryango ibanye nabi mu makimbirane, kuri ubu hamaze kumenyekana igera kuri 234 nayo ikaba igiye kwegerwa igafashwa kuyavamo.
Abagore bo mu karere ka Rusizi bibukijwe ko bagomba kwirinda amakimbirane
Umuturage witwa SIYAPATA Marie Jeanne utaragiraga aho kuba yahawe inzu n'ibyo kurya ndetse n'ibikoresho
Ndagijimana Louis Munyemanzi umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, ubwo yafunguraga inzu yahawe Siyapata Marie Jeanne utari ufite aho kuba.