Rusizi :Kubera ubwinshi bw'ibisimbabyitwa''ibiheri'' babyise tworozanye
Abatuye mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi bavuga ko barembejwe n'ibisimba byitwa ibiheri bisigaye byororoka nk'aho babyorora, bituma batarara mu nzu zabo,bakaba basaba ubuyobozi bw'aka karere ko bafashwa kubona imiti yabibakiza.
Mukantabana Febronie ni umwe mu batuye mu kagari ka Kizura waganiriye n'itangazamakuru maze agaragaza uburyo ibi bisimba bibabereye umutwaro.
Ati'Ibiheri byaranyishe ni ukubura aho nimukira nakwimuka kubera byo .Mu nzu iyo ndyamye nijoro sinsinzira iyo baje gutera umuti noneho birushaho''.
Undi muturage nawe wo muri aka kagari we yagize ati''Ibiheri byaraturembeje mu ngo zose turifuza ko badushakira umuti wabyica''.
Dukuzumuremyi Anne Marie umuyobozi wungirije w'aka karere ushinzwe imibereho myiza avuga ko atari azi iby'iki kibazo ngo ibiheri biterwa n'umwanda , asaba abaturage kunoza isuku.
Ati''Ntacyo nzi ubwo nzashaka amakuru kuri icyo gusa ibiheri ni umwanda mwababwira bakanoza isuku nk'uko tudahwema kubibakangurira''.
muri 2020 aba baturage bari baterewe umuti wica ibi biheri , ngo byahise bimera nk'ababyoroye bigaruka ari byinshi bifite n'ubukana.