Ruhango : Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagabiwe inka bagaragaje uko zigiye kubahindurira ubuzima
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango bagabiye bagenzi babo babaha inka n’andi matungo ngo babafashe kwiteza imbere.
Iki gikorwa kandi cyari kigamije gusigasira umuco nyarwanda wo kugabirana.
Mugabo Selemani, umwe mu bagabiwe, avuga ko mu mibereho ye, ari ubwa mbere agabiwe inka, ari nacyo kerekana ko RPF ari umuryango mwiza.
Yagize ati’’ Nakoze ibyiza byinshi bitandukanye ariko nta wigeze angabira ni ubwa mbere. Inka isobanura ubukire; itanga amata n’ ifumbire. Nkanjye mfite abana batanu. Byaba bikojeje isoni ndamutse mvuze ngo barwaye bwaki kandi mfite inka.”
Nyandwi Eliab we bibaye ubugira kabiri, kuko ubwa mbere yagabiwe na se, bityo RPF Inkotanyi nayo yongeye kumubera umubyeyi. Yagize Ati’’ Bantunguye cyane kandi ndumva binshimishije cyane kuba bampaye inka bantunguye, batarigeze babimbwira. Nabanje no kwibaza nti ese ni njyewe bavuze cyangwa ni undi.”
Bimenyimana Alphonse uhagarariye mu mategeko ikigo cy’ishuri cy’imyuga cya Ruhango (Ruhango TVET School) , cyatanze inka yagabiwe umwe mu banyamuryango, avuga ko ibi babikoze mu rwego rwo kwereka abana bato barera ko bakwiye gukurira mu muco wo kutikunda ubwabo ahubwo bagakunda igihugu.
Yagize ati’’Umuco ni umutima , umuntu arawuvukana tukawurera ugakura. Aba turera nibo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza. Tugomba kumutoza kumenya ko gukunda Igihugu ari ugukunda wa muturage muri kumwe, wa wundi uri hafi yawe.
Yongeraho ati “Ntitubatoza gutanga byinshi badafite cyangwa ibibaremereye , ahubwo ni ukubereka ko n’uko bangana hari icyo bakorera igihugu cyabo.”
Habarurema Valens Chairman w’umuryango wa RPF mu karere ka Ruhango, avuga ko kugabira inka abanyamuryango ari mu rwego rwo kwibutsa ko inka ari ingenzi cyane mu muco w’abanyarwanda.
Ati’’Inka itanga ifumbire , itanga amata kandi amata ni kimwe mu bigize indyo yuzuye, ndetse amata yahinduka akanatanga amafaranga.”
Yongeraho ati “bisobanuye ko inka yamye ari ubukungu ku banyarwanda ,ariko kandi akaba ari n’umuco wa Nyakubahwa chairman w’umuryango wacu – Paul Kagame wo gukamira abanyarwanda, wo kubagezaho inka kuri buri rugo’’.
Muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ya RPF hagabiwe abaturage bane bahabwa inka hanatangwa kandi ihene 50.
Mu karere ka Ruhango habarurwa inka ibihumbi 70, mu gihe ubuyobozi buvuga ko habura inka ibihumbi 10 ngo imiryango ibihumbi 80 ituye akarere yose ibe itunze inka. Inka zimaze gutangwa binyuze muri gahunda ya Girinka kuva mu mwaka wa 2006 zingana na 15.643.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA .heza.rw
Abanyamuryango bane bagabiwe inka abandi 50 bahabwa ihene
Abana bahawe amata nk'ikimenyetso cyo kwereka abanyamuryango ko amata ari ubuzima kandi inka ikaba ari ingenzi mu banyarwanda
Bimenyimana Alphonse uhagarariye ishuri rya TVET Ruhango, avuga ko batanze inka igabirwa umunyamuryango mu rwego rwo kwereka abana bigisha ko bagomba gukunda Iguhugu, kandi gukunda Igihugu ari ukwita ku muturage uri hafi yawe.
Cairman wa RPF mu karere ka Ruhango na chairman w'umurenge wa Ruhango Munyaneza Jean Claude