Huye: Ishyaka rya PL ryijeje abagurage ko niritorwa bazatora amategeko ashingiye ku byifuzo byabo

Huye: Ishyaka rya PL ryijeje abagurage ko niritorwa bazatora amategeko ashingiye ku byifuzo byabo

Umuhire Adrie Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu PL ,avuga ko inama y'ishyaka ryabo yemeje ko bazashyigikira Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi kubera aho agejeje u Rwanda mu miyoborere ye myiza idaheza ndetse n’iterambere akomeje kugeza ku Banyarwanda.

Ati "umwana wese yiga nk'undi, umwana wa hano Huye yiga nk'uw'ahandi nta mwana uhejwe mu ishuri ibyo kera ntibyabagaho,  hari ibikorwa byinshi by'iterambere byagezweho n'uwareba iyi stade ya Huye byose ni ukubera imiyoborere ye myiza,umugore yahawe ijambo ariko kandi no kuba amashyaka yose uko ari 11 ari mu gihugu twiyumva mu miyoborere ye myiza ni ikintu cyiza cyo gushyigikirwa.

Umuhire asaba abayoboke babo ndetse n'abandi baturage kuzamutora ariko nabo bakabatorera abakandida Depite babo.
Ati: "Turasaba abayoboke bacu mu turere twa Huye ,Gisagara,Nyamagabe na Nyaruguru,  kuzatora abadepite bacu kuko  igihe azaba yatsinze amatora bazamufasha gukomeza kugenzura ibikorwa bya guverinoma no gutora  amategeko."

Nzeyimana Cléophas umwe mu bakandida Depite ba PL b’Ishyaka PL avuga ko abanyarwanda bose bakeneye iterambere kandi ngo ni na cyo ishyaka ryabo riharanira.

Ati "Nk'uko bisanzwe PL ni ishyaka riharanira ko buri Munyarwanda agerwaho n’iterambere, risanzwe ryegera abaturage, nidutorwa rero tuzarushaho kubegera twumve ibitekerezo byabo, twakire ibyifuzo byabo, bityo tubatorere amategeko ababereye, avuye ku bitekerezo bagizemo uruhare".

Akomeza agira ati "Twese aho u Rwanda rugeze turahazi, hari byinshi byakozwe haba mu kubaka amashuri no guteza imbere uburezi, guteza imbere ubuzima. Ibyo byose dushaka ko byiyongera kandi bikagera kuri buri muturage. Tuzashyira imbaraga mu kongera abakora ubucuruzi buciriritse bityo bakire kandi bagire ubushobozi. Mu rwego rwo koroshya imisoro, kongera umubare w’abasora bizafasha mu kutazamura imisoro kuko umubare w’abasora uzaba wiyongereye.” 

Nzeyimana Cléophas umwe mu bakandida Depite b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu PL avuga ko nibatorwa bazarushsho kwegera abanyarwanda.

Mukeshimana Mediatrice na we uri ku rutonde rw’abakandida Depita ba PL akaba asanzwe ari n’umuganga,  avuga ko aramutse atowe yaharanira ko hajyaho amategeko afasha abantu mu buvuzi, abafite ubumuga bakitabwaho by’umwihariko kandi hitawe ku miterere y’ubumuga bafite.

Kuri uyu wa 28 Ishyaka PL ryamamaje abakandida depite babo 54,muri bo 28 ni abagore naho 26 ni abagabo.

Uyu wari umunsi wa 4 w'ibikorwa byo kwiyamamaza.Kuri site ya Huye hahuriye abanyamuryango ba PL bo mu turere twa Huye,Gisagara,Nyamagabe na Nyaruguru.

PL isaba abanyarwanda gutora Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko igasaba ko bazatora abadepite bayo kuko ngo bazamufasha gutora amategeko akwiriye abanyarwanda no kugenzura ibikorwa bya guverinoma

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne