Ruhango : Amb Dr Ron Adam yavuze ko gushyigikira umugore ari iby'agaciro
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abagore mu karere ka Ruhango, Ambasaderi wa Isiraheri mu Rwanda Dr Ron Adam yavuze ko uyu munsi utwibutsa ko dukwiye gukomeza guteza imbere abagore muri byose ,by'umwihariko aho dutuye muri sosiyete. Icyorezo cya covid-19 avuga cyagaragaje icyuho kiri hagati y'abagabo n'abagore, kuko abagore bagiye babura akazi ugereranyije n' abagabo nubwo n'abagabo cyabagizeho ingaruka ,ariko si kimwe n'abagore.
Amb.Dr Ron yavuze ko byatumye nk'ambasade yabo babona ko bagomba guteza imbere umugore kugira ngo ajye ashobora guhangana n'ibibazo biza bimwibasira. Ati'' nk 'ambassade yacu twizera ko ari iby'agaciro cyane guteza imbere umugore, haba aho dutuye muri sosiyete, aho dutuye hatandukanye tubona ko ari ngombwa guteza imbere umwana w'umukobwa no kumuha imbaraga kugira ngo aho dutuye habe uburinganire burambye.''
Ibinyujije mu muryango w'incuti nyancuti (Friend indeed) ukorera mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, Ambasade ya Isiraheri yafashije uyu muryango kwigisha no guhugura abana b'abakobwa bahohotewe bagaterwa inda bakiri bato.Aha ni naho Amb Dr Ron yahereye avuga ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere abagore n'abakobwa binyuze mu bumenyi n'ikoranabuhanga. Ati'' Leta y'u Rwanda ni ikitegererezo cy'Ibihugu n'ikitegererezo ku Gihugu cyanjye cya Isiraheri ku ruhare yagize mu guteza imbere umugore n'umwana w'umukobwa. Twishimiye ko twagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa amahugurwa mwahawe n'umuryango wa Friend indeed, yo kubaha ubumenyi mu gushakisha amafaranga , mu gukoresha ikoranabuhanga , mu gucunga amafaranga n'umutungo wanyu , kandi Leta ya Isiraheri izakomeza gukora ibikorwa byo guteza imbere umugore binyuze mu bumenyi n'ikoranabuhanga''.
Ambasaderi wa Isiraheri mu Rwanda Dr Ron Adam yifatanyije n'abanyaruhango kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore.
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko uyu munsi mpuzamahanga w'abagore ari umunsi wo kwereka abana b'abakobwa n'abahungu ko ari umunsi wo gukora ibyiza byose u Rwanda rwifuza kugeraho, ndetse no kwigishanya uburyo bwo gukuraho inzitizi zikibangamiye ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.
Senateri Mukakarangwa Clotilde umusenateri mu nteko ishinga amategeko muri sena , avuga ko uyu munsi ari uwo kuzirikana ku iterambere ry'umugore kuko umugore adahari nta terambere . Imbogamizi ngo zidindiza iterambere ry'abagore bakwiye guhangana na zo kuko babifitiye ubushishozi bwo kubicunga no kwirinda ingaruka tubigiraho.Agira ati''Dukomeze kubaka umuryango mwiza utekanye kandi ushoboye ,uzira igwingira ry'abana duhashya ihohoterwa n' inda ziterwa abangavu ''.
Senateri Mukakarangwa Clotilde avuga ko umugore adahari nta terambere.
umunsi mpuzamahanga w'abagore mu karere ka Ruhango kandi wanaranzwe no kugabira inka abagore batishoboye, ndetse no kugaragaza ibyo abagore bo mu murenge wa Byimana bagezeho biteza imbere. Abana b'abakobwa 24 batewe inda bifashijwe n'umuryango wa Friend indeed kwiga umwuga wo kudoda bahawe imashini zo kudoda ndetse n'impamyabushobozi zigaragaza amahugurwa bahawe.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw
Bimwe mu byo abagore bo mu murenge wa Byimana bagezeho , babikesha kwiteza imbere
Abagore bo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango baboha ibintu bitandukanye.