Ruhango : Amb Dr Ron Adam yavuze ko gushyigikira umugore ari iby'agaciro

Ruhango : Amb  Dr  Ron  Adam  yavuze  ko  gushyigikira  umugore  ari iby'agaciro

Ubwo  hizihizwaga  umunsi  mpuzamahanga w'abagore mu karere  ka  Ruhango, Ambasaderi  wa Isiraheri  mu Rwanda  Dr  Ron  Adam  yavuze  ko  uyu munsi  utwibutsa  ko  dukwiye  gukomeza guteza imbere  abagore  muri byose ,by'umwihariko  aho  dutuye  muri sosiyete. Icyorezo  cya  covid-19  avuga  cyagaragaje  icyuho  kiri  hagati  y'abagabo  n'abagore,  kuko  abagore  bagiye  babura  akazi   ugereranyije n' abagabo  nubwo  n'abagabo  cyabagizeho  ingaruka ,ariko  si kimwe  n'abagore.

Amb.Dr  Ron  yavuze  ko    byatumye nk'ambasade  yabo babona  ko bagomba  guteza imbere umugore  kugira ngo ajye ashobora guhangana  n'ibibazo  biza bimwibasira.  Ati'' nk 'ambassade yacu twizera ko ari iby'agaciro  cyane  guteza imbere umugore, haba aho dutuye  muri sosiyete, aho dutuye hatandukanye  tubona ko ari ngombwa  guteza imbere umwana w'umukobwa no kumuha imbaraga  kugira ngo  aho dutuye  habe uburinganire burambye.''

Ibinyujije  mu muryango w'incuti nyancuti (Friend indeed) ukorera  mu murenge wa Byimana  mu karere  ka  Ruhango, Ambasade  ya Isiraheri  yafashije uyu muryango  kwigisha  no guhugura  abana  b'abakobwa  bahohotewe  bagaterwa  inda  bakiri bato.Aha  ni  naho Amb Dr Ron yahereye avuga  ko bazakomeza gushyigikira  ibikorwa  bigamije guteza imbere abagore n'abakobwa binyuze mu bumenyi n'ikoranabuhanga. Ati'' Leta y'u Rwanda  ni ikitegererezo  cy'Ibihugu  n'ikitegererezo ku Gihugu cyanjye cya Isiraheri  ku ruhare yagize  mu guteza imbere  umugore n'umwana  w'umukobwa. Twishimiye ko  twagize  uruhare mu gutegura  no gushyira  mu bikorwa  amahugurwa  mwahawe  n'umuryango wa Friend indeed,  yo kubaha ubumenyi  mu gushakisha amafaranga , mu gukoresha ikoranabuhanga , mu gucunga amafaranga n'umutungo wanyu , kandi  Leta ya Isiraheri izakomeza  gukora ibikorwa  byo  guteza imbere umugore binyuze mu bumenyi n'ikoranabuhanga''.

Ambasaderi wa Isiraheri mu Rwanda Dr Ron Adam yifatanyije n'abanyaruhango kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore.

Ku ruhande  rw'ubuyobozi  bw'akarere ka Ruhango Habarurema  Valens  avuga  ko  uyu munsi mpuzamahanga  w'abagore  ari umunsi  wo kwereka abana b'abakobwa n'abahungu ko ari umunsi  wo gukora ibyiza byose u Rwanda rwifuza kugeraho, ndetse no  kwigishanya uburyo  bwo gukuraho inzitizi  zikibangamiye ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye. 

Senateri Mukakarangwa Clotilde  umusenateri  mu nteko ishinga  amategeko muri sena , avuga  ko uyu  munsi  ari uwo  kuzirikana  ku iterambere  ry'umugore  kuko    umugore  adahari nta terambere . Imbogamizi  ngo zidindiza  iterambere  ry'abagore  bakwiye   guhangana  na zo kuko babifitiye  ubushishozi  bwo  kubicunga  no kwirinda ingaruka tubigiraho.Agira ati''Dukomeze  kubaka umuryango mwiza utekanye kandi  ushoboye ,uzira  igwingira  ry'abana  duhashya ihohoterwa  n' inda ziterwa abangavu ''.

Senateri  Mukakarangwa  Clotilde avuga  ko umugore adahari nta terambere.

umunsi mpuzamahanga w'abagore mu karere  ka  Ruhango  kandi wanaranzwe  no  kugabira inka  abagore batishoboye, ndetse no  kugaragaza  ibyo abagore bo mu murenge wa Byimana  bagezeho biteza imbere. Abana  b'abakobwa 24 batewe inda bifashijwe  n'umuryango wa Friend  indeed kwiga umwuga  wo kudoda   bahawe  imashini zo kudoda ndetse n'impamyabushobozi  zigaragaza amahugurwa bahawe.

UWAMBAYINEMA  Marie Jeanne/heza.rw

Bimwe mu byo  abagore  bo mu murenge  wa Byimana bagezeho , babikesha  kwiteza imbere

Abagore bo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango baboha ibintu bitandukanye.