Habaye impinduka mu buyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'Igihugu aho bamwe bahinduriwe imirimo bari bafite.
Itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Repubulika rivuga ko Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Major General Albert Murasira.
Marizamunda Juvenal yahoze ari umusirikare muri 2014 aza kwimurirwa muri Polisi y’u Rwanda, icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.
Yabaye Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere nyuma agirwa Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).
Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda umwanya yasimbuyeho Gen Jean Bosco Kazura, wagiye kuri uyu mwanya mu 2019.
Maj Gen Vincent Nyakarundi wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Lt General Mubarak Muganga yagizwe umugaba mukuru w'ingabo z'igihugu
Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w'ingabo z'Igihugu