Ni inshingano gutanga amakuru y'ahakiri imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside- Guverineri Kayitesi
Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abatuye mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, kwibuka ko gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ari inshingano zabo kandi ko utabikoze bikazamenyekana aba akoze icyaha bityo akabihanirwa.
Ibi yabitangaje ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, i Nyarusange mu karere ka Muhanga .
Yagize ati’’ Imyaka 29 irashize abantu basaba imbabazi binginga abantu ngo bagaragaze ahaba hari imibiri y’abazize Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ariko nagira ngo nibutse ko ari n’inshingano ariko kandi ni n’icyaha guhisha amakuru kuko uzagaragara wese ko yaba yaragize uruhare mu guhisha aya makuru n’ubundi azajya akurikiranwa n’itegeko’’.
Akomeza agira ati’’ Ntabwo tuzareka na rimwe gushyingura mu cyubahiro umubiri w’umuntu wazize Jenoside tuzabona. Tukongera tukavuga ngo hari uburyo bwiza ndetse no gukomeza kubaka ubumwe bwacu nk’abanyarwanda , turabasaba ngo uwaba afite amakuru niyo yakwandika agapapuro akakajugunya ntawe umukurikirana, umubiri turawushaka tukawubona, n’iyo yagira ubutwari akabivuga. Baturage ba Nyarusange nagira ngo nongere mbibutse niba hari n’ahandi mwaba muzi cyangwa mukeka ayo makuru mukayatanga , kuko ni kimwe mu bikorwa bikomeza kubangamira ubumwe bwacu nk’abanyarwanda kandi ariyo nzira twahisemo nk’Igihugu cyacu’’.
Ku ruhande rw’umuryango wa Ibuka,Ingabire Benoit Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, avuga ko Ibuka yababajwe cyane no kuba hari ahakiri ubushake bucye bwo kugaragaza ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’ibonetse ikaboneka ibice by’umubiri bituzuye, ibonetse nayo ngo ikaboneka ari uko habaye amakimbirane hagati y’abantu bakavananamo.
Ati’’ Ntabwo bikwiye ko twibuka ku nshuro ya 29 tugishyingura kandi mu by’ukuri Jenoside yabaye ku manywa y’ihangu abantu bose bareba , ariko biba bibabaje iyo tukinginga abantu ngo nibadufashe baturangire aho abacu bari’’.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka hashyinguwe umubiri w’uwitwa Gasana Célèstin wishwe muri Jenoside afite imyaka 29. Musabyimana Innocent umuvandimwe we akaba na Perezida wa Ibuka mu murenge wa Nyarusange, avuga ko mu muryango w’abantu 8 ari we na Se umubyara bashoboye kurokoka.
Imyaka 29 irashize ngo ahora asaba abaturage kugaragaza aho yaba yariciwe. Ati’’Imyaka 29 irashize , Incuro zose twibutse hano, twasabaga ko abazi aho abacu bashyizwe baduha amakuru bacishije mu buryo bwose bwose bwatuma butanagira ingaruka k’uwatanze amakuru, By’umwihariko usibye mu gihe cya covid nagiraga umwanya wo gutanga amakuru ko hari umuvandimwe wanjye ntarabona wiciwe kuri aka gasozi, birinda aho bigera ubu’’.
Musabyimana Innocent avuga ko aho bamubonye bari bagiye kuhamushakira incuro 3 batamubona kuko ababahaga amakuru y’aho ari, batababwizaga ukuri.
Ati’’Mu mwaka wa 2004 habaye igikorwa cyo kwegeranya imibiri yose ngo ishyingurwe tujya kumushaka aho yiciwe, batwereka igikombe kirimo imingoti 3 tujyayo abantu baradutabara turahinga umusozi turamubura, 2009 nabwo tugiye gushyingura hano turongera dusubirayo turamubura , uyu mwaka dusubirayo nibwo batubwije ukuri turamubona’’.
Musabyimana avuga ko imyaka yose yashize bamushakisha ariko nyirumulima wari uzi aho ari akaba ataragaragaza aho ari nyamara bahazi. Aha ni naho yahereye asaba n’abandi baba bazi hantu hakiri amakuru y’ahajugunywe imibiri kuyatanga nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.
Guverineri Kayitesi Alice yasabye abatuye i Nyarusange kumva ko gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abazize Jenoside ,ari inshingano zabo
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi bazize Jenoside i Nyarusange hanashyinguwe umubiri wa GASANA celestin
Musabyimana Innocent avuga ko buri mwaka uko bazaga mu gikorwa cyo Kwibuka basabaga ko abafite amakuru y'aho ababo bajugunywe yatangwa,Umuvandimwe we akaba amubonye nyuma y'imyaka 29
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo hunamirwa Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne