Gisagara :Abagize komite zo kubungabunga ibidukikije basabwe kugaragaza impinduka mu rugendo rwo guhindura aka karere

Gisagara :Abagize komite  zo kubungabunga ibidukikije basabwe kugaragaza impinduka mu rugendo rwo guhindura aka karere

Ntukagire ubunebwe bwo gukorera ibyiza abandi, kuko nawe birakugarukira bikakubera inyungu aya ni amwe mu magambo  ya  Rutaburingoga  Jerome umuyobozi  w’akarere ka Gisagara, ubwo yasozaga amahugurwa y’abafashamyumvire bagize komite zo kubungabunga ibidukikije  mu mirenge igize aka karere.

Mu ijambo rye uyu muyobozi  yabasabye kurushaho gukangurira abaturage kwita ku bidukije  aho batuye, kuko inyungu zabyo  nabo zizabageraho.Ni mu gihe  aka  karere karimo guteza imbere gahunda ya ekoturizime(Eco-tourism) ni ukuvuga ubukerarugendo bushingiye ku muco no kurengera ibidukikije.

Muri gahunda igamije  guhindura aka karere yiswe ‘’Gisagara igendwa’’aba bagize komite  zo kubungabunga ibidukikije, babwiwe  ko itagerwaho  batabigizemo uruhare.

Ati’’Muri iyi gahunda dufite yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco no kurengera ibidukikije, turasabwa kurengera ibidukikije mu buryo buhamye. Ibi rero bizashoboka igihe dufatanyije twese, buri wese abungabunze kandi akarengera ibidukikije aho ari,  akorera, asengera, acururiza,…’

Akomeza agira ati:’’ibi bikwiye kuba umwihariko kuri mwebwe muri mu nzego z’ubuyobozi, ni mwe musabwa byinshi. Murasabwa kubikora nk’abaturage b’abaturage,mukanabikora nk’abayobozi mutanga urugero rwiza.Erega mujye mwibuka ko kwita ku bidukikije ari ukugirira neza abandi muturanye, ariko kandi nawe iyo neza ikakugarukira!’’

Umuyobozi w’umuryango MOUCECORE ufatanya n’akarere ka Gisagara muri gahunda ya ekoturisime, Mgr Dr. Birindabagabo Alexis, yibukije aba bafashamyumvire gushyira imbaraga mu kurandura burundu  imwe mu mico itari myiza, ikibangamira ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima irimo uwo gutwika ibiyorero(ibyatsi) kw’abahinzi.

 Ati’’impinduka zitezwe mu kurengera ibidukikije muri Gisagara ni mwe ba mbere muzabigiramo uruhare, nimumanuke mugende murandure imico ikigaragara ihungabanya ibidukikije nko gutwika ibiyorero, nyabuna ibintu byo gutwika rwose ni mubirandure mu bo mureberera!”.

Bamwe mu bafashamyumvire  baganiriye na heza.rw bavuga ko bagiye kurushaho  kwegera  abaturage  bakabakangurira  gufata neza ibidukikije. Musoni Evariste uhagarariye urubyiruko mu murenge  wa  Mamba avuga ko agiye kurushaho kwegera bagenzi be.

Mukandutiye Concilie wo mu kagari ka Gabiro umurenge wa Gishubi uhagarariye abagore muri uwo murenge, avuga ko abagore bagaragara mu bikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’ibidukikije nko guteka n’ibindi. Kuri ubu ngo agiye kugera kuri benshi muri bagenzi be, ababashishikariza kubana neza n’ibidukikije birimo kurondereza ibicanwa bitabira rondereza.

Ati’ubu umubyeyi wese  mubo mpagaraririye nzamugeraho mushishikariza kurwanya isuri aca imingoti, atere ibiti, kuko cya giti igihe kizaba cyeze neza ni nacyo azahindukira agasarura agacana aho kwirirwa ajya gutoragura inkwi kure kandi nazo zitaboneka.’’

Iteka rya Minisitiri w’Intebe nº 008/03 ryo ku wa 26/04/2021 rigenga komite zo kurengera ibidukikije n’abazigize, niryo rigena  abagize komite y’ibidukikije ndetse mu ngingo yaryo ya 2 rikagena n’inshingano rusange z’iyo komite, ivuga ko abagize komite kuri buri rwego bagomba guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, politiki, ingamba, porogaramu na gahunda z’ibikorwa byerekeranye n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije, gukangurira abaturage kwita ku bidukikije, imihindagurikire y’ibihe no gukoresha neza ubutaka , guharanira ko uwangije ibidukikije akurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ku rwego rw’umurenge iyi komite ikaba igizwe n’abantu icumi.

Izi komite zirasabwa gukora cyane mu gihe mu kwezi kwa Werurwe muri uyu  mwaka wa 2022, akarere ka Gisagara katangije gahunda yo kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’umuco bwahawe intero igira iti’’Gisagara igendwa’’,aho byitezweho kuzamura agaciro ka site z’ubukerurugendo zigera kuri 6 zatoranyijwe mu karere  zirimo site Save ahatangiriye Misiyoni ya mbere Gatorika mu Rwanda, ibyuzi bya Rwabisemanyi, Umusozi wa Makwaza uzwi mu mateka y’abami,Ikiyaga cya Cyamwakizi, Utwicarabami twa Nyaruteja ndetse n’umusozi wa Nyange uzwi cyane ku bworozi bw’inka kuva mu myaka yo hambere. Iyi gahunda ikaba yitwezeho kuzamura ishoramari mu karere,ndetse n’izamuka ry’abagana akarere, bikongera imirimo ndetse bikanateza imbere abaturage.

Muri aka karere hakaba  habarurwa  abafashamyumvire  bagize komite zo kurengera ibidukikije 106. Mu rwego  rwo kuborohereza  ingendo bakaba barahawe  amagare azajya bafasha kuzenguruka  mu mirenge batuyemo bareba uko abaturage babungabunga ibidukikije.

Akarere ka Gisagara kakunze guhura n'ibiza bitewe n'imvura ari nayo mpamvu basaba komite zo kubungabunga ibidukikije mu mirenge kurushaho kwegera abaturage,bakabakangurira kubungabunga ibidukikije.

Mu rwego kubafasha kugera ahantu hatandukanye bigisha abaturage, aba bakorerabushake  bahawe amagare yo kugendaho.

@heza.rw