Rusizi:Umugabo wacukuraga umusarani yagwiriye n'igitaka arapfa

Rusizi:Umugabo wacukuraga umusarani yagwiriye n'igitaka arapfa

Mu ma saha ya sa tatu za mu gitondo kuri uyu wa 18 ukwakira, mu karere ka Rusizi humvikanye inkuru y'incamugongo ko umugabo witwa Mukeshimana Faustin, w'imyaka 33 wari utuye mu mudugudu wa Munyana akagari ka Kamatita, umurenge wa Gihundwe yitabye Imana agwiriwe n'igitaka, cyaturutse mu cyobo bacukuraga cy'umusarani akazi yakoranaga na mugenzi we.

Amakuru Heza.rw yahawe na Cyiza Jean wari kumwe n'uyu witabye Imana yavuze ko baje mu kazi mu gitondo, bagatangira akazi nk'uko byari bisanzwe nyuma abona igitaka kiraridutse kiva hejuru ku mukingo maze ryirunda kuri mugenzi we ndetse bananirwa no kumukuramo.

Ati" Nagiye kubona mbona igitaka kiraridutse kiva hejuru ku mukingo ndataka haza mugenzi wanjye yari arimo acukura ikindi cyobo,araza ahita amanuka ageze hasi abona ukuboko ariko kuko itaka ryari ryamugiyeho ari ryinshi, kumukuramo ntibyadukundiye, abaje bahuruye nibo badufashije tumukuraho iryo taka dusanga yamaze gupfa, tuzamura umurambo.

Yakomeje agira Ati:"Aka kazi twari tumaze imyaka umunani tugakora,umuvandimwe nta kibazo yari afite kandi ibi ni ubwambere mbibonye.

Umunyamabanga nshangwabikorwa w'umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeux avugana n'ikinyamakuru umuseke.rw , yemeje iby'iyi nkuru y'urupfu rw'uyu mutirage. Ati:" Ibyabaye ni impanuka zo mu kazi."
Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Gahwazi,akagali ka Kamatita Umurenge wa Gihundwe.
Mukeshimana Faustin witabye Imana  asize umugore n'umwana umwe.

Nsengumuremyi Emmanuel Heza.rw/Rusizi