Gisagara : Basabye ko icyuzi cya Cyamwakizi cyabungwabungwa kandi hagashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka Abatutsi bajugunywemo
Umuhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw'intara y' Amajyepfo wabereye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku cyuzi cya Cyamwakizi , abafashe ijambo muri uyu muhango basabye ko iki cyuzi cyabungwabungwa neza ntigisibangane, kikagirwa ikimenyetso cyo kwibuka Abatutsi bajugunywemo imibiri yabo ntigaragare ngo ishyingurwe mu cyubahiro , basabwa ko hashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka ntihavogerwe.
Mukarwema watanze ubuhamya yagaragaje inzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo bajyanwa kwicwa no kujugunywa mu cyuzi cya Cyamwakizi , nawe akaba yarakijugunywemo ariko akaza kurokoka akavamo ari muzima.Mukarwema ashimira inkotanyi zabatabaye , ndetse bagaragaza icyizere cy'ubuzima kubera ubuyobozi bwiza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Amajyepfo Busabizwa Parfait yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na politike n'abanyapolitiki bari buzuye urwango n'amacakubiri maze ashimira abanyepolitiki beza bakomeje gukora iby'ubutwari , mu komora abanyarwanda no kwiteza imbere nta vangura.
Busabizwa yashimiye Perezida wa Repubulika n'inkotanyi ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje ibikorwa byo kunga abanyarwanda no kwiteza imbere binyuze mu mahitamo y'abanyarwanda , kuba umwe gutekereza byagutse no kwiteza imbere akaba yasabye abitabiriye uyu muhango kubisigasira.
Busabizwa Parfait umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Amajyepfo yavuze ko Jenoside yateguwe n'abanyepolitiki buzuye urwango n'amacakubiri.
Ku basabye ko iki cyuzi cyatunganywa neza kigashyirwaho ikimenyetso, umuyobozi w'akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko kuri ubu bahagaritse abaturage bahingaga mu nkengero zaho n'abahingaga mu gishanga gifasheho bahagarikwa ndetse ko hagiye kurwanywa isuri hakabungwabungwa,ikindi uyu muyobozi yemeye ko hazashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka(Monument).
iki gikorwa kandi kitabiriwe n'inzego zitandukanye z'umutekano , abafite ababo bibuka , abaharokokeye n'abandi baturage bo muri aka karere.
Abayobozi batandukanye n'inzego z'umutekano bitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Cyamwakizi , imibiri yabo ikaba itaranaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro
urubyiruko rwari rwitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Cyamwakizi
Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo Kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Cyamwakizi.