Muhanga-Nyarusange : Urubyiruko rurasabwa kwamagana abapfobya Jenoside n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo yayo bifashishije ikoranabuhanga.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku ncuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , urubyiruko rwasabwe guhashya no kwamagana abapfobya Jenoside bari hanze y’Igihugu, bakaba bayikwirakwiza bifashishije ikoranabuhanga .
Dusengiyumva Samuel Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko urwango rwabibwe kuva kera, rugashyigikirwa kugeza ubwo rugejeje abanyarwanda kuri jenoside yatumye benshi baba imfubyi abandi bakaba abapfakazi bikageza no ku bikomere bizafata igihe kugira ngo bikire.
Ati'' Twebwe Abanyarwanda nitwe tuzi ikiguzi cy’amacakubiri , nitwe twakumva neza ko ari inshingano yacu kuba umwe, kuba umwe niyo mahitamo dufite yonyine, ariko ni nawo musingi w’ejo hazaza h’igihugu cyacu ndetse n’abadukomokaho barimo uru rubyiruko mwabonye uyu munsi hano ’’.
Samuel Dusengiyumva umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihu(Minaloc)
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko mu kwibuka kuri iyi ncuro ya 28, ari ukwibuka ariko hanazirikanwa ko abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa bakomeje umugambi wabo wo kuyipfobya no kuyirwanya, bakabikora bifashishije uburyo butandukanye cyane cyane imbuga nkoranyambaga, bakwiza ibihuha birimo ipfunwe bafite ko hari abarokotse , n'uko ibyo bakoze bivugwa kuko babikoze ku manywa y’ihangu, ndetse bagasebya n’ubuyobozi bw’Iihugu ugira ngo bayobye bamwe mu barokotse babasubize inyuma….
Agira ati''Dufite inshingano rero yo kubahashya tugomba kubahashya' dukoresheje uburyo bwose dufite, harimo n’ izo mbuga bakoresha . Ariko icyo twakwishimira n'uko tuzi neza ko tuzatsinda, kuko imbaraga zirahari kandi jenoside iyo ngiyo bashaka gupfobya yabaye izuba riva. Burya ibitekerezo bibi byabo bizatsindwa n’imbaraga nshya z’urubyiruko ari rwo mwebwe twabonye imbaraga mufite.’’
Akomeza agira ati’’Ni mwebwe mizero y’Igihugu cyacu, ni mwebwe mbaraga zacu iyo tubareba twumva dufite imbaraga kandi n’Igihugu cyacu kibatezeho imbaraga. Ni umwanya wo kuzirikana inshingano dufite yo gufatanya mu kubaka igihugu cyacu, ni umwanya wo kwibukiranya ko uyu munsi ari twe igihugu gifite kandi ko dufatanyije tugashyira hamwe nta cyatunanira ’’.
Nzabamwita Jean Baptiste umwe mu barokotse Jenoside wo mu kagari ka Ngaru, muri uyu murenge wa Nyarusange, avuga ko bagerageza kwigisha urubyiruko amateka y’Igihugu, nubwo hari abari hanze y’Igihugu baba bashaka kubayobya ariko ngo ukuri kuravuga kandi ngo abantu bamaze kujijuka no kumenya ukuri..
Ati’’ umwanya wa nonaha mu gihugu cyacu abantu bameze neza, kandi barabyumva ariko ba bandi bahemukiye Igihugu bishe abanyarwanda bakaba bari hirya no hino ku isi bakomeza kugenda bazana ya ngengabitekerezo ya jenoside bashaka abayoboke ,n’urwo rubyiruko bajyanye rugakomeza gutyo urumva nta kuri bafite , barabibwira bati nimujya mu Rwanda murapfa.’’
Akomeza agira ati’’Ariko icyo nabwira abanyarwanda bari hanze birirwa ku mbuga nkoranyambaga bica abanyarwanda bababeshya ,bica abana babo nababwira ko babahemukira cyane barimo kubavutsa umudendezo wabo, barimo kubavutsa ibyiza by’Igihugu kirimo kiratera imbere umunsi ku wundi, kandi abanyarwanda barakomeye bafite ishyaka ryo kubaka igihugu , umuntu ubeshya igihe kiragera agasigara abura ibyo abeshya’’.
Abaturage basabwe kandi gutanga amakuru no kugaragaza aho imibiri yajugunywe , kuko hari benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kugeza ubu bakaba bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro, abandi bakaba barajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo. Urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Nyarusange rushyinguyemo abantu1677.
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga Kayitare Jaqueline
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bari baje kwifatanya n'abaturage bo mu karere ka Muhanga, mu gikorwa cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyarusange.
Jeanne@heza.rw