Muhanga: Hakenewe asaga miliyoni 500 yo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi , kuri uyu wa 2 Kamena 2023, umuyobozi w'akarere ka Muhanga yagaragarije ubuyobozi bw'intara , ko hakenewe uhushobozi bwo kwagura uru rwibutso.
Meya Kayitare Jacqueline avuga ko bagikomeje gushakisha imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside , haba abaguye i Kabgayi ndetse n'ahandi , kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kandi ko niboneka izashyingurwa mu Rwibutso rwa Kabgayi , ariko ngo iyo barebye ubushobozi bwarwo basanga rukwiye kwagurwa.
Ati" Uru rwibutso rwa Kabgayi rwakiriye imibiri isaga ibihumbi 12, twateye intambwe dukora inyigo ishobora gutuma tuzakira imibiri y'abazize Jenoside dushobora kuzabona mu bihe biri iri imbere. Tukaba twifuza nyakubahwa mushyitsi mukuru ko ubushobozi busabwa kugira ngo uru rwibutso rwagurwe ndetse dushobore no gukomeza kubungabunga imibiri iharukiye , turabasaba ko mwazadufasha kugira ngo iki gikorwa na cyo kizakorwe, kugira ngo abafite ababo baruhukiye hano n'abo tuzabona, bumve ko abantu babo bari ahantu heza kandi hahesheje agaciro ababo".
Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru, yijeje abanyamuhanga ko icyifuzo cyo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi cyatanzwe n'umuyobozi w'aka karere, kizwi kandi gifite ishingiro.
Ati"Igitekerezo cyatanzwe na Meya wa Muhanga turakizi kandi gifite ishingiro , tuzakomeza gufatanya kugira ngo ubushobozi bwo kwagura uru rwibutso rwa Kabgayi buboneke.
Urwibutso rwa Kabgayi rwari rushyinguyemo imibiri 12,128. Muri iki gikorwa cyo kwibuka hashyinguwe indi mibiri 47. Imibiri y'abantu batanu yari yarashyinguwe ikaba yimuriwe mu rwibutso. 41 yabonetse mu nkengero za Kabgayi, naho undi umwe waturutse mu murenge wa Mushishiro.
Meya Kayitare avuga ko aba bashyinguwe kuri uyu munsi nta n'umwe wigeze aboneka ku makuru yatanzwe n'abaturage, ahubwo ngo bagiye baboneka ari uko hagiye gukorerwa ibikorwa bitandukanye.
Yakomeje asaba abaturage baba bazi cyangwa bafite amakuru y'ahajugunywe imibiri hirya no hino kuyatanga, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati"Turacyasaba abantu bafite amakuru ajyanye n'abazize Jenoside batarashyingurwa , kugirira imbabazi abarokotse Jenoside n'aba bazize Jenoside , aho agaciro k'umunyarwanda kageze turabasaba kumva ko uwo musanzu ari ngombwa kugaragaza aho bajugunywe, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kandi ahantu heza, aho tuzajya duhurira tukabaha icyubahiro kibakwiye, tukabaha ubumuntu baburiye ku bandi".
Guverineri Kayitesi Alice nawe yongeye gusaba abaturage gutanga amakuru , kuko hari n'uburyo bwashyizweho bwo kuyatanga mu ibanga ntibigire ingaruka k'uwayatanze.
Ati"Ndangira ngo nongere mbasabe rwose ko ababa bafite ayo makuru kuyatanga, musubire ku misozi iwanyu aho mutuye mwibuke abatutsi bishwe mwibuke aho biciwe n'aho bashyinguwe, kugira ngo iyo mibiri itaraboneka iboneke ishyingurwe, kandi ni inshingano za buri wese kubigaragaza, kandi utayagaragaje kandi ayazi amategeko aramukurikirana".
Hon.Depite Mukarugema Alphonsine wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo , avuga ko imibiri yashyinguwe harimo itarabonewe imiryango.
At" Abantu batange amakuru y'aho abantu bajugunywe aba banonetse ari abo basanze nko mu cyobo kimwe , bakaboneka ari uko hagiye gukorwa nk'imihanda cyangwa ibikorwa runaka".
I Kabgayi hari hahungiye Abatutsi basaga ibihumbi 50, baturutse mu bice bitandukanye by'Igihuugu .Abaharokokeye ni ibihumbi 15.
Abaharokokeye bavuga ko kuri iyi tariki ya 2 Kamena barokowe n'ingabo zari iza RPA zahageze zirabarokora, ziburizamo umugambi wo kuza kubica wari washyizweho n'abicanyi kuri iyo tariki.
Meya Kayitare Jacqueline yagaragarije ubuyobozi bw'intara ko hakenewe ubushobozi bwo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi
Guverineri Kayitesi Alice yijeje abanyamuhanga ko bazafatanya gushaka ubushobozi bwo kwagura urwibutso rwa Kabgayi
Abantu batandukanye barimo n'inzego z'umutekano zifatanyije n'abanyamuhanga mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw