Uko wakwipima Virusi itera SIDA ukoresheje uburyo bwa ''Ora Quick''

Uko wakwipima Virusi itera SIDA  ukoresheje uburyo  bwa ''Ora Quick''

Hashize  iminsi mu Rwanda  hashyizweho uburyo bushya bwo kwipima virusi itera SIDA , buzwi nka ''OraQuick'' mu rwego  rwo  gukemura ikibazo  cy'abantu baterwaga ipfunwe  no kujya kwipimisha virusi itera SIDA.

Iyo umuntu ashaka kureba uko ubuzima bwe buhagaze yifashishije aka gakoresho aragafata akagafungura neza, akabanza gusoma amabwiriza y’uko ari bugakoreshe, nyuma akagakoza ku ishinya akazengurutsa ahereye hejuru ava iburyo yerekeza ibumoso, agakomeza ku ishinya yo hasi nabwo ukabikora nka kwa kundi ukazengurutsa uvana ibumoso werekeza iburyo.

Ibyo iyo ubirangije uragafata ukagashyira mu gacupa kabugenewe karimo umuti, ugategereza iminota iri hagati ya 20 na 40 irangira, kugira ngo ubone igisubizo.

Iyo iminota 20 ishize, uwipimye aba ashobora kureba ibizubizo bye. Iyo kagaragaje umurongo umwe utukura bivuga ko atanduye, iyo ari ibiri itukura biba bigaragaza ko ushobora kuba waranduye Virusi itera SIDA, aha bigusaba guhita wegera umukozi wese wabihuguriwe ku ivuriro, ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro kugira ngo yongere kugupima akoresheje uburyo bwa kabiri mu rwego rwo kwemeza koko niba waranduye.

Kuba uwipimye asabwa kujya kwa muganga ntibivuze ko ubu buryo butizewe, ahubwo ni uko ari ko n’ubundi bisanzwe bikorwa no ku muntu wipimishirije ku kigo nderabuzima.

Mu gihe uri gusoma ibisubizo kandi ushobora gusanga nta kintu igipimo kigaragaje, bivuze ko nta murongo n’umwe ugaragara cyangwa ibyo ubonye bidasomeka.

Ibyo bisobanuye ko ibisubizo uwipima abonye bidasobanutse bitewe n’impamvu zitandukanye harimo n’uko ashobora kuba atakurikije amabwiriza yo kwipima neza.

Icyo wakora ni ukongera gusubiramo ariko agakurikiza neza amabwiriza agenga kugakoresha.

Kugeza ubu ibikoresho byo kwipima (OraQuick) bigenda bikwirakwizwa muri za farumasi mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu Gihugu. .