Muhanga : Abatuye mu murenge wa Rongi barifuza ishuri ry'imyuga
Bamwe mu batuye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, bavuga ko bakeneye ishuri ry'imyuga bakabona aho abana babo biga,kuko kutagira iri shuri bituma hari abana bagikora urugendo rurerure bajya kwiga imyuga mu yindi mirenge.
Abaganiriye na Radiyo Huguka dukesha iyi nkuru , ni abo mu kagari ka Gasharu bavuga ko nubwo mu murenge wa Kiyumba baturanye hubatswe ishuri ry'imyuga , ariko ritasubije ikibazo cy'abashaka kwiga imyuga, akaba ari nayo mpamvu bifuza ko no mu murenge wabo wa Rongi hakubakwa irindi shuri, bityo bigatuma urubyiruko rwabo rubona icyo gukora n'aka gace ka Ndiza kagatera imbere.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Muhanga Bizimana Eric yatangarije Radio Huguka ko kuba aba baturage bifuza ishuri ry'imyuga ari byiza, ko riramutse rihari byatuma urubyiruko rubona icyo rukora bityo bikabarinda ibishuko kwishora mu ngeso mbi, zirimo n' ibiyobyabwenge. Icyakora ngo iki ni ikibazo cyo gutekerezwaho mu gutegura ingengo y'imari.
Leta y'u Rwanda yihaye intego y'uko uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro, mu mwaka wa 2024 byibuze abagera kuri 60% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu y’imyuga, ni mu gihe kuri ubu umubare w’abiga muri ayo mashuri ari 31%.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, akaba aherutse kugaragaza mu kwezi gushize kwa munani k’uyu mwaka, ko Guverinoma ifite intego yo kubaka byibuze ishuri rimwe muri buri murenge, nk’uko bikubiye muri gahunda yayo yo kwihutisha iterambere rirambye (NST1).