Gisagara : Imbamutima z'abafite ubumuga bari barahejejwe mu bikari

Gisagara : Imbamutima  z'abafite  ubumuga  bari barahejejwe mu bikari

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Gisagara,baravuga ko bakuwe mu bikari na NUDOR bakagera ahabona. Ni nyuma yo guhugurwa ku burenganzira bwabo n’agaciro bafite muri sosiyete nyarwanda, byatumye batinyuka nabo, ubu bakaba baratangiye no gutekereza imishinga y’iterambere.

Mu bihe bishize abafite ubumuga bafatwaga nabi abantu  bakabatesha agaciro muri sosiyete ndetse ntibagire n’amahirwe yo kwiga. N’ubwo Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho amategeko n’uburyo bworohereza abafite ubumuga kubaho neza, ibi si ko byahise byumvikana hose.

Urugero ni urwa Niyomubyei  Kayitesi, wavutse  mu mwaka wa 1992 utuye  muri aka karere mu murenge  wa Musha, akagali ka Musha umudugudu  wa Bukinanyana , ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga waheze mu mwijima w’icuraburindi kubera kuvutswa amahirwe yo kwiga.

Mu kiganiro HEZA.RW yagiranye na nyina umubyara MUKASHYAKA , avuga ko umwana wabo babanje kumujyana mu ishuri risanzwe(ry’abadafite ubumuga nkawe) mu myaka yo hambere maze Niyomubyeyi biramunanira.

Nyuma ngo bahise bacika intege maze Niyomubyeyi aguma mu gikari atyo. Ubu agize imyaka 30 mu buzima bw’icuraburindi kuko atazi n’amarenga nk’abandi bafite ubumuga nkawe.

Ati:’’ubu uyu mwana wanjye ntazi  n’amarenga nk’abandi bahuje ikibazo. Sinamutuma ku isoko,ntazi kubara. Mu rugo dufite amarenga make tuziranyeho yo kuganira ariko ntabwo ubwo buryo yabuganiramo hanze y’urugo”.

Arashima NUDOR yagerageje kubakura mu icuraburindi

Mukashyaka (umubyeyi wa Niyomubyeyi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga) akomeza agira ati:’’ uyu mwijima urimo no kwitinya twawumazemo igihe, ariko biza kugera aho tubona uwitwa Rushingwabigwi Narcisse uyobora abakorerabushake ba NUDOR mu karere kacu aje kutureba, hari mu ntango za 2020, adushishikariza kujya nohereza umukobwa wanjye aho abandi bari, ndetse ubu nanamujyanye mu itsinda ryo kwizigama ahuriyemo n’abandi bahuje ikibazo cy’ubumuga”.

Ubu bizigama amafaranga 200 mu cyumweru, mu minsi iri imbere azaba afite ubushobozi bwo kuba yanagura itungo rigufi nk’inkoko cyangwa urukwavu.

Uyu musanzu wa NUDOR ugarukwaho na Uwera Janvière kandi wo mu mudugudu wa Mukande, akagari ka Gisagara, umurenge wa Ndora muri Gisagara, ufite ubumuga bw’ingingo yatewe n’impanuka ubu akaba abumaranye imyaka 11. Avuga ko NUDOR yamuteye akanyabugabo agatangira kureba imbere no gutekereza icyamuha ifaranga. Kuri ubu yakoze umushinga ahabwa inkunga y’ibihumbi 300 yaguzemo inka aho yitezeho ko nibyara bizamuha inyungu.

Uwera akomeza avuga ko nk’abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi nyinshi n’ubwo bihangana bakabana nazo. Aha  atanga  urugero avuga ko yari afite inzozi zo gucuruza amafaranga mu buryo bwa Mobile Money, ariko bikaza  kwanga kuko ubumuga bwe bugera no ku mugongo , aho bitamwemera kwicara igihe kirekire.Ibintu afata nk’imbogamizi ikomeye.

Urugendo rw’abafite ubumuga rugeze ahashimishije

Ntegamaherezo Cyprien, umukozi ushinzwe kwita ku bafite ubumuga mu karere ka Gisagara(DMO), avuga ko urugendo rwo guha agaciro no kumva abafite ubumuga,  rugeze aheza babifashijwemo n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo na NUDOR. Ati:’’Muri iyi myaka ya vuba ishize bigaragara ko abantu batangiye kumva kimwe ubushobozi bw’abafite ubumuga. Mu myaka yashize iyo hazaga umuntu ufite ubumuga ku karere, abo dukorana bihutiraga kumva ko uwo muntu byanze bikunze ari jyewe aje kureba nk’ubashinzwe, nyamara bakirengagiza ko yaba aje kureba nk’umukozi ushinzwe ubutaka cyangwa ushinzwe uburezi.’’

Akomeza agira ati’’ Ubu rero kubera amahugurwa yagiye atangwa na NUDOR ku bakozi batanga serivisi zitandukanye mu mirenge n’akarere, abantu batandukanye barushijeho kumenya imibereho y’abafite ubumuga, ubushobozi bwabo, ndetse n’icyakorwa ngo barusheho gukurirwaho imbogamizi bahura nazo n’ibindi, kandi uwo ni wo  musingi ukomeye cyane uzageza abafite ubumuga aheza.’’

Murekatete Brigitte umuyobozi w'umushinga ugamije guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda ukorera  muri  NUDOR , we avuga ko imigirire idaheza abafite ubumuga ari bwo buryo bwonyine buzatuma abafite ubumuga badasigara inyuma mu mibereho n’iterambere ryifuzwa.

Ati’’Kuba umuntu afite ubumuga ubwabyo ni ikibazo, ariko ntabwo bimubuza gukomeza urugendo ashyigikiwe n’umuryango mugari umugaragiye. Ariko kandi rero iyo ahejwe mu muryango mugari abamo, bimutera ubundi bumuga bwa kabiri. Murekatete asaba abaturarwanda bose guha amahirwe angana abafite ubumuga kugira ngo nabo bibone mu muryango, maze biyumvemo ubwisanzure bityo bibarinde kugira ipfunwe mu bandi’’.

Murekatete Brigitte umuyobozi w'umushinga ugamije guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda, ukorera muri NUDOR avuga  ko uburenganzira bw'abafite ubumuga  bukwiye kumvikana  hose.

NUDOR ni ihuririro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda. Ikaba ibumbiye hamwe imiryango 15 y’abafite ubumuga. Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 2010 rigamije kuzamura imyumvire y’inzego zitandukanye ngo zigire amakuru ahagije ku buzima bw’abafite ubumuga ndetse banamenye uburenganzira bwabo. Bibanda cyane ku guhugura inzego zitanga serivise, abikorera ndetse bakanagira uruhare mu kuzamura ijwi ry’abafite ubumuga, ngo ibibazo byabo byumvikane kandi bikemuke banabakura mu bwigunge.

Aya mahugurwa yahabwaga bamwe mu bafite ubumuga mu karere ka Gisagara, yateguwe mu rwego rwo kurushaho gusobanurira abafite ubumuga uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubwabo nk’abafite ubumuga, by’umwihariko ndetse n’amategeko abarengera. Akaba ari guhabwa abafite ubumuga 30 baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Gisagara mu gihe cy’iminsi ibiri. Nyuma nabo bakazajya guhugura abandi bagenzi babo mu mirenge iwabo.  Imibare y’ibarura ry’igihugu riheruka  ryakozwe muri 2012, igaragaza ko akarere ka Gisagara gafite abaturage bafite ubumuga basaga 18475 barimo 9000 bisaga by’ab’igitsinagore.

MUNYENGABE Theodomire /Heza.rw.

Uwera Janviere avuga  ko NUDOR yamukuye mu bwigunge.

Ntegamaherezo Cyprien ushinzwe  abafite ubumuga mu karere ka Gisagara avuga ko imyumvire y'inzego  zose yahindutse ku bafite ubumuga