Nyamagabe: Abahagarariye imiryango y’Abarokotse basanga igihano cya burundu Bucyibaruta yasabiwe kimukwiriye.

Nyamagabe: Abahagarariye  imiryango y’Abarokotse basanga igihano  cya burundu Bucyibaruta  yasabiwe kimukwiriye.

Bamwe  mu bahagarariye  imiryango  iharanira  inyungu  z’abarokotse  Jenoside  yakorewe  Abatutsi  mu 1994  bo mu karere  ka  Nyamagabe , bavuga  ko igihano  cya  burundu ubushinjacyaha bw’u Bufaransa   bwasabiye  Bucyibaruta Laurent , kimukwiriye  bitewe  n’uruhare  rwe  mu  bwicanyi  bwakorewe  Abatutsi muri  perefegitura  ya  Gikongoro  yari  abereye  umuyobozi.

Kamugire  Remy  visi  perezida  wa Ibuka  mu karere  ka  Nyamagabe , avuga  ko  uko  byagenda  kose  urupfu  rw’abantu bishwe biciwe kuri paruwase ya Kibeho, ku  ishuri  rya Marie Merci,  Murambi , Cyanika, Kaduha , Musange  ngo ntiyaruhunga  kuko  rumuriho  nk’umuntu  wari  umuyobozi kandi  wari ushinzwe  kureberera  abaturage yari  ashinzwe  muri  perefegitura ye.

Agira ati’’ Sinzi  wenda  niba  mu mategeko  y’u Bufaransa  habaho igihano  cy’urupfu nubwo  kitabaho nacyo  yakwiye  kugisabirwa, ariko niba  gufungwa  burundu  ari cyo gihano gikomeye kurusha  ibindi, twumva  urukiko  rugiye  mu mujyo  w’icyifuzo cy’ubushinjacyaha byadufasha, rwose  bigenze kuriya twaba  turonse  ubutabera , ubwo  rero bigenze gutyo agakatirwa  burundu  byatunezeza  kuva  kera  muri  Gikongoro  abantu  bicwa bikarangira  gutyo  nta  guhanwa , ni  ibintu  byatubabaje  bigenze  bityo  byatunyura , byatunezeza’’.

Musabyimana  Anathalie umuyobozi  w’umuryango  w’abapfakazi ba Jenoside  AVEGA mu karere  ka Nyamagabe, avuga  ko  bashingiye  kubyo  yakoze  bumva  igihano  cya  Burundu  nabo  ari cyo  bashyigikiye  kuko aricyo  kiruta  ibindi  bihano.

Ati’’ Dushingiye  ku muryango  nyarwanda  yahemukiye  urabona  yari umuyobozi,  niwe wafataga  ibyemezo  mu cyari perefegitura ya Gikongoro , ubwo  rero abantu biciwe  kuri za Kiliziya ,urebye  niwe  biri ku gahanga  ke  kuko  yakoresheje  inama  ba  burugumesitiri  nabo  baraza  batanga  amabwiriza kuri  ba konseye  nabo  babigeza  ku baserire, byose  ni we ahubwo  sinzi  impamvu  yagoye ubutabera  we numva  yaragombaga  korohereza  ubutabera  agahita  yirega  akemera icyaha.’’

Musabyimana kandi  avuga  ko iyo  Bucyibaruta  ataza  gukora  ibyaha  ubu Igihugu  kiba kimaze  kugera ku iterambere  rishimishije. Ati’’Ababyeyi  yabagize  inshike  iyo adakora  biriya  ubu Igihugu kiba kigeze ku iterambere, nta kurwana  n’abapfakazi n’imfubyi , nta kurwana nokubaka inzibutso, mbese  Imana  niyo izamuhemba ibyo yakoze. Urabona nka  Gikongoro   ubwicanyi  niho bwabanje  buranakara  abandi nabo  intero bayigira imwe kuko babonye  hano bikorwa.

Akomeza agira ati’’ Urabona nk’abireze  bakemera  icyaha  niwe  wabataye mu mutego  kandi  arangije  yiyuririra indege  arigendera , abo yashoye  ingaruka  ubu barimo  siwe  wabibashoyemo, uretse  ko abapfuye ari bo  b’ikirenga  ariko n’abafunze  abana  babo bagendana  ipfunwe  kubera ababyeyi babo  bagiye mu bwicanyi  babishowemo na Bucyibaruta  ibyo si we wabikoze ?, abandi bayobozi  barwanaga ku baturage  babo hagapfa abantu bake  ariko we  yari yaramamaye ‘’.

Bucyibaruta  ngo  aramutse  ahanishijwe  gufungwa  burundu  byaba  ari isomo ku  bandi  bakoze  ibyaha  bya Jenoside  yakorewe  Abatutsi  bakihishahisha hirya no  hino , ndetse  n’abagihakana n’abandika  ibitabo bipfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubanza  rwa Bucyibaruta  rurimo  kubera  mu rukiko  rwa rubanda I Paris  mu Bufaransa  rwatangiye  ku itariki ya 9 Gicurasi  uyu mwaka wa 2022.Muri uru  banza  hagiye  hagaragaramo  abatangabuhamya  bavuga  ko yagaragarijwe  ubwicanyi  burimo  gukorwa ariko we  akaba  atarigeze  agira abo atabara. Nubwo  Bucyibaruta  we  yireguraga avuga ko Abatutsi  bicwa atigeze abimenya ahubwo ngo  yabimenyaga nyuma , akavuga  ko nta  n’ububasha  yari  afite  bwo kubuhagarika.

Ubushinjacyaha  muri  uru banza  rwamusabiye  igihano  cy’Igifungo cya  burundu  ari nacyo  kiruta  ibindi mu mategeko   y’’u  Bufaransa.

Marie  Jeanne  UWAMBAYINEMA/heza.rw.