Nyamagabe: Abahagarariye imiryango y’Abarokotse basanga igihano cya burundu Bucyibaruta yasabiwe kimukwiriye.
Bamwe mu bahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Nyamagabe , bavuga ko igihano cya burundu ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Bucyibaruta Laurent , kimukwiriye bitewe n’uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri perefegitura ya Gikongoro yari abereye umuyobozi.
Kamugire Remy visi perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe , avuga ko uko byagenda kose urupfu rw’abantu bishwe biciwe kuri paruwase ya Kibeho, ku ishuri rya Marie Merci, Murambi , Cyanika, Kaduha , Musange ngo ntiyaruhunga kuko rumuriho nk’umuntu wari umuyobozi kandi wari ushinzwe kureberera abaturage yari ashinzwe muri perefegitura ye.
Agira ati’’ Sinzi wenda niba mu mategeko y’u Bufaransa habaho igihano cy’urupfu nubwo kitabaho nacyo yakwiye kugisabirwa, ariko niba gufungwa burundu ari cyo gihano gikomeye kurusha ibindi, twumva urukiko rugiye mu mujyo w’icyifuzo cy’ubushinjacyaha byadufasha, rwose bigenze kuriya twaba turonse ubutabera , ubwo rero bigenze gutyo agakatirwa burundu byatunezeza kuva kera muri Gikongoro abantu bicwa bikarangira gutyo nta guhanwa , ni ibintu byatubabaje bigenze bityo byatunyura , byatunezeza’’.
Musabyimana Anathalie umuyobozi w’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside AVEGA mu karere ka Nyamagabe, avuga ko bashingiye kubyo yakoze bumva igihano cya Burundu nabo ari cyo bashyigikiye kuko aricyo kiruta ibindi bihano.
Ati’’ Dushingiye ku muryango nyarwanda yahemukiye urabona yari umuyobozi, niwe wafataga ibyemezo mu cyari perefegitura ya Gikongoro , ubwo rero abantu biciwe kuri za Kiliziya ,urebye niwe biri ku gahanga ke kuko yakoresheje inama ba burugumesitiri nabo baraza batanga amabwiriza kuri ba konseye nabo babigeza ku baserire, byose ni we ahubwo sinzi impamvu yagoye ubutabera we numva yaragombaga korohereza ubutabera agahita yirega akemera icyaha.’’
Musabyimana kandi avuga ko iyo Bucyibaruta ataza gukora ibyaha ubu Igihugu kiba kimaze kugera ku iterambere rishimishije. Ati’’Ababyeyi yabagize inshike iyo adakora biriya ubu Igihugu kiba kigeze ku iterambere, nta kurwana n’abapfakazi n’imfubyi , nta kurwana nokubaka inzibutso, mbese Imana niyo izamuhemba ibyo yakoze. Urabona nka Gikongoro ubwicanyi niho bwabanje buranakara abandi nabo intero bayigira imwe kuko babonye hano bikorwa.
Akomeza agira ati’’ Urabona nk’abireze bakemera icyaha niwe wabataye mu mutego kandi arangije yiyuririra indege arigendera , abo yashoye ingaruka ubu barimo siwe wabibashoyemo, uretse ko abapfuye ari bo b’ikirenga ariko n’abafunze abana babo bagendana ipfunwe kubera ababyeyi babo bagiye mu bwicanyi babishowemo na Bucyibaruta ibyo si we wabikoze ?, abandi bayobozi barwanaga ku baturage babo hagapfa abantu bake ariko we yari yaramamaye ‘’.
Bucyibaruta ngo aramutse ahanishijwe gufungwa burundu byaba ari isomo ku bandi bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha hirya no hino , ndetse n’abagihakana n’abandika ibitabo bipfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubanza rwa Bucyibaruta rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa rwatangiye ku itariki ya 9 Gicurasi uyu mwaka wa 2022.Muri uru banza hagiye hagaragaramo abatangabuhamya bavuga ko yagaragarijwe ubwicanyi burimo gukorwa ariko we akaba atarigeze agira abo atabara. Nubwo Bucyibaruta we yireguraga avuga ko Abatutsi bicwa atigeze abimenya ahubwo ngo yabimenyaga nyuma , akavuga ko nta n’ububasha yari afite bwo kubuhagarika.
Ubushinjacyaha muri uru banza rwamusabiye igihano cy’Igifungo cya burundu ari nacyo kiruta ibindi mu mategeko y’’u Bufaransa.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw.