Kayonza: Umupasiteri yatawe muri yombi azira kwaka abaturage amafaranga ngo abashyire mu mushinga

Kayonza: Umupasiteri yatawe muri yombi azira kwaka abaturage amafaranga  ngo abashyire mu mushinga

Umupasiteri w’imyaka 46 wo mu Itorero Four Square Church ishami rya Kabare mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi azira kwaka abaturage ibihumbi 100 Frw kuri buri muturage, ababeshya ko azabashyira mu mushinga ufasha abana babo uzwi nka ‘ Compassion International’ bikarangira amafaranga ayiririye.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2022 mu Mudugudu wa Kazeneza mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare ari naho itorero yari abereye umushumba ryakoreraga.

Amakuru dukesha  igihe.com  dukesha  iyi nkuru , avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo uyu mukozi w’Imana yatangiye kubwira abayoboke be ko yenda kubazanira umushinga uzajya ufasha abana babo, ukabarihirira amashuri kugeza basoje kaminuza ndetse ukanabaha ibindi bikoresho byose nkenerwa.

Akaba yarababwiye ko abashaka kuwinjiramo bazajya batanga ibihumbi 100 Frw abasaba kubwira n’abandi baturage babyifuza kumugana bakiyandikisha.

Abaturage bo mu tugari twa Gitara, Rubimba, Cyarubare, Rubumba, hakaniyongeraho abo mu mirenge ya Mwiri na Murama batanze ayo mafaranga.

Abaturage baremeye barirya barimara bamwe banagurisha imitungo yabo bashakisha amafaranga barayamuzanira kuburyo ngo yanditse abaturage 250 buri umwe atanga ibihumbi 100 Frw, bivuze ko yakiriye miliyoni 25 Frw.

Nyuma y’amezi umunani ngo bamubazaga aho umushinga ugeze akinumira bahitamo kumurega mu buyobozi.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uwo mupasiteri yamaze gutabwa muri yombi azira kwaka abaturage amafaranga.

Gitifu Gatanazi yavuze ko ubusanzwe kwaka abantu amafaranga ugiye kubaha ubufasha bitemewe ngo kuko uwo mushinga n’ubundi iyo awuzana wari kujyamo abaturage batishoboye.

Ati''kuba umuntu atishoboye ukanamwaka ibihumbi 100 Frw ni ibintu bidakwiye.''

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda gukora ibintu batagishije inama ubuyobozi, ababwira ko hari abatekamutwe benshi bizeza abantu ibitangaza bakabatwara amafaranga yabo

Kuri ubu uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe dosiye ye itegereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.