Nyamasheke : Minisitiri Bayisenge yakanguriye abaturage kwirinda guhishira abahohotera abangavu
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko kuri ubu imibare y’abana basambanywa bagaterwa inda ikomeje kuzamuka , aho buri mwaka haboneka abasaga ibihumbi 20 batewe inda bakabyara, kandi nabo bakiri abana, maze asaba ababyeyi n’abana kudakomeza guhishira ababikora, kuko ari abagizi ba nabi, bakaba ba bihemu barimo kwangiza abana b’Igihugu.
Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, umunsi watangirijwe mu karere ka Nyamasheke, ku rwego rw’Igihugu.
Minisitiri Bayisenge yavuze ko uyu muco mubi wo guhishira abatera inda aba bana b’abakobwa , bituma batamenyekana ngo bahanwe.
Ati’’ Yaba ababyeyi , yaba abana batewe inda, mwese ndabasaba kugaragaza aba bantu kugira ngo bahanwe. Iyo badahanwe bakomeza kugenda bahohotera n’abandi, n’uwabonye bataramugaragaje ngo abihanirwe nawe akabikora , kuko azi ko nta cyo bitwaye. Hari ababyeyi b’abana usanga babafata nk’abakwe babo ntibabavuge kubera amafaranga yamwemereye, cyangwa ubucuti bw’imiryango, ndabasaba ko twese twafatanya tukarandura iki kintu’’.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie asaba ababyeyi kurera no guha abana uburere bwiza, kandi abagize ibyago bagaterwa ngo ntibakwiye gutereranwa n’imiryango ahubwo bakwiye kumva ko nabo bakiri abana.
Nyiranshuti Gerturde utuye mu murenge wa Kanjongo, umwe mu babyeyi bafite abana babiri bahohotewe bagaterwa inda, avuga ko ari ikintu cyamuhungabanyije we n’umugabo we ,kubona abana babiri bose baterwa inda bakabyara.
Ati’’ Dufite abana barindwi bagiye biga bose bacikishiriza amashuri, tugize amahirwe umwe arakomeza aratsinda ageze mu mwaka wa kane, tubura amafaranga y’ishuri arivamo baba bamuteye inda, umwana aratorongera turamubura, icyakora nyuma turamushaka tumugarura mu rugo. Amaze kubyara murumuna we nawe wigaga mu mashuri abanza twumva nawe ngo aratwite noneho birushaho kuduhungabanya, twummva tubuze icyo dukora. ‘’
Migeprof kandi itangaza ko mu myaka itatu ishize byagaragaye ko umubare w’abahohotewe bagana ahatangirwa serivisi zihabwa abahohotewe, wiyongereye. Nubwo ngo n’abagabo bahohoterwa ariko kugeza ubu 90% by’abahohoterwa bigaragara ko ari abagore n’abana cyane cyane abakobwa.
Muri iyi minsi 16 y’ubukangurambaga yo kurwanya ihohoterwa , hateganyijwemo gahunda nyinshi harimo no guha serivisi abahohotewe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti’’ Dufatanye twubake umuryango uzira ihohotera’’.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw