Ibyo wamenya ku mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo kuvugururwa.
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) ivuga ko kuri ubu irimo kwakira ibitekerezo by’abantu n’inzego zitandukanye, by’ibyashyirwa mu mushinga mushya w’itegeko rigenga abantu n’umuryango kuri ubu ririmo kuvugururwa.
Zimwe mu ngingo z’iri tegeko zirimo kuvugururwa, harimo no kugabana imitungo ku bashakanye igihe bakoze gatanya barasezeranye ivangamutungo rusange. Kimwe mu byo abashakashatsi ku mibanire y'ingo bagaragaza nka nyirabayazana w’ibibazo biri mu muryango nyarwanda , akaba ari ugukoresha nabi umutungo w’urugo k’umwe mu bashakanye, abandi bakayihisha cyane cyane abagabo bayihisha abagore igihe batasezeranye nyamara barabyaranye.
Hari kandi abajya gushaka bakurikiye imitungo bityo bakwihutira gusezerana ivangamutungo rusange bikabyara ibibazo, kuko baba bagomba kugabana bakaringaniza nyamara iyo mitungo yarashatswe ni umwe muri bo.
Uyu mushinga w’itegeko urimo kuvugururwa Migeprof yasabye ko umucamanza yahabwa ububasha bwo kujya agenzura imitungo abashakanye bafite ndetse n’inkomoko yawo, bakabona kugabana hatagize utsikamirwa.
Izi ngingo zikubiye muri ririya tegeko nizemezwa zizaba ari uburyo burambye bwo gukumira byinshi mu bikurura amakimbirane mu miryango y’Abanyarwanda.
Batamuriza Mireille umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri avuga ko uyu mushinga urimo kuvugururwa ku nyungu z’abagize umuryango bose. Aha ni naho ahera asaba abagiye kurushinga kujya babanza bagatekereza neza ku masezerano bagiye gukora , bityo abahisemo gusezerana ivangamutungo, bakamenya ko bavanze n’amadeni umwe muri bo afite cyangwa ayo bombi bafite.
Ibi nabyo ngo bikunze guteza amakimbirane mu miryango iyo umwe asanze mugenzi we afite umwenda kandi Atari awuzi. Ati’’ Abanyarwanda benshi n’abakoresha iri tegeko bagaragaje ko hari abantu baza kubaka ariko nyamara bataje kubaka, ahubwo bashaka imitungo, nk’uko bigenda bigaragara kubera ko wa wundi winjiye ntabwo azubaka kuko yaje aje kureba imitungo. Rero ni ugufungura kugira ngo wa wundi ufite ibimenyetso bigaragara ko uwo muntu yaje kumushaka atagamije kubaka ahubwo ashaka imitungo, nk’uko byagaragaye muri cases zimwe na zimwe zabonetse be kugabana 50 kuri 50 bwagenwaga n’itegeko. Ni ikintu tugomba kwitaho cyane’’.
Batamuriza Mireille umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango avuga ko iri tegeko ririmo kuvugururwa mu nyungu z'abagize umuryango.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko uyu mushinga n’uramuka utowe uzafasha abaturage kuko hari benshi bajyaga bicana babitewe n’amakimbirane y’umutungo.
Mukankwiro Pelagia w’imyaka 65 wo mu karere ka Kamonyi, avuga ko wasangaga kera bajya gushaka nta kintu barebeyeho ahubwo bagafatanya kubishaka bakubaka urugo rwabo. Ati’’ Uyu munsi umukobwa aricara akaneka imitungo uwo muhungu afite akamushaka nta rukundo rukibaho, bamara gusezerana agatangira kuyiryohamo akayipfusha ubusa wa muhungu nawe byamurenga bagatangira kubana nabi mu makimbirane ejo ukumva ngo batandukanye urugo rwarasenyutse’’.
Munyankindi Mathias na we ni umugabo w’imyaka 56 ati’’ Yaba abahungu baba abakobwa bose basigaye bajya gushaka bakurikiye imitungo. Bamara kubana nta n’umwaka bamaranye umwe agatangira kwiyenza akaba agiye gusaba ko batandukana bakarusenya rutamaze kabiri. Birakwiye ko iri tegeko ryo kugabana ritorwa abantu bakajya bajya gushaka nabo bagakora aho kugenda babaza imitungo y’abandi’’.
Migeprof kandi ivuga ko uyu mushinga w’itegeko ry’abantu n’umuryango urimo kuvugururwa nurangira uzashyikirizwa Guverinoma inama y'abaminisitiri niyemeza ishingiro ryawo, Minisitiri w'intebe akazawushyikiriza inteko ishinga amategeko akaba ari yo yemeza iri tegeko.
Muri uyu mushinga kandi harimo ko abantu bazajya basaba gatanya batagombye gutegereza imyaka Ibiri nk'uko byari bisanzweho mu itegeko, ahubwo bakaba bahabwa gatanya igihe cyose bayisabiye, ibi bikazakemura ikibazo cy’amakimbirane ndetse no kwicana kwa hato na hato kugaragara mu miryango aho abashakanye usanga bicana, insiriri ngo ikaba ikunze kuba imitungo.
Muri uyu mushinga hakaba haragumishijwemo ingingo ivuga ko umuntu yemerewe gushaka byemewe n’amategeko afite imyaka 21, nubwo umukobwa ufite imyaka 20 aba yashobohra kubyara ntibigire icyo bimutwara.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw