Muhanga : Imurikabikorwa ryafashije urubyiruko gusobanukirwa iby'umuco gakondo
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi mu karere ka Muhanga hatangijwe imurikabikorwa by’ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere , bamwe mu baryitabiriye biganjemo urubyiruko batunguwe no gusanga haje kumurikwa imwe mu mirimo ndetse n’ibikoresho byakoreshwaga n’abanyarwanda bo hambere
Rutikanga Didas wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri GS Kabgayi A, avuga ko yatunguwe no kuza mu imurikabikorwa agatungurwa no kuhasanga bimwe mu bikoresho abanyarwanda ba kera bakoreshaga.
Ati’’ Nabonye uburyo benga ibitoki hakavamo umutobe, bambwiraga ko uva mu bitoki ariko mu by’ukuri nari ntarabibona. Nabonye imbehe aba kera bakoreshaga nk’isahane y’uyu munsi, nanabonye uko basyaga amasaka bakayavanamo ifu y’igikoma cyangwa y’umutsima, ni ibintu byantangaje cyane mbese natunguwe pe’’.
Habiyambere Cedric nawe wiga mu mashuri yisumbuye yavuze ko yize mu ishuri ko abanyarwanda kera bajyaga birwanaho ariko bakoresheje intwaro gakondo.
Ati’’Nabonye ibikoresho bakoreshaga barwana nk’icumu , inkota nta byo nari nzi. Batweretse ibikoresho babohaga nk’imisambi imipira yo gukina yitwa karere, n’ibindi ni ibintu bishimishije mbonye icyo nanjye nzajya mbwira abandi bana twigana’’.
Uru rubyiruko ruvuga ko ari ubwa mbere rubonye ibi bikoresho bije mu imurikabikorwa kuko ubundi bajyaga basangamo ibireba abantu bakuru, nk’abazanye imyaka bahinga, ibikoresho bacuruza cyangwa serivisi ariko batabonaga ibijyanye n’umuco nyarwanda, nyamara ngo babyiga mu bitabo gusa ariko ntibabibone cyane cyane abavuka mu gice cy’umujyi.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline , avuga ko umuco ari umusingi ukomeye w’Igihugu ukwiye kubungwabungwa. Ati’’ Uko iminsi igenda , uko iterambere ryihuta ubona nyine hari ibigenda byibagirana kubera ko hari ibigendanye n’iterambere byasimbuye ibyo mu muco wacu ‘’.
Akomeza agira ati’’ Ubwo bumenyi rero burakenewe cyane cyane ku bato, ni nayo mpamvu tunishimira abafatanyabikorwa bacu bafite ibikorwa bishingiye ku muco gakondo wacu nk’abanyarwanda, kuko ariyo soko tuvomamo ejo hazaza h’Igihugu cyacu , ariko tudatakaje n’umuco wacu twihariye nk’abanyarwanda’’.
Terimbere Innocent Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere JADF avuga ko abafatanyabikorwa bari mu karere bakora ibintu bitandukanye, kuko hari abatanga ubufasha ku baturage n’abatanga inyigisho ku baturage bagamije kubongerera ubumenyi.
Ati’’ Icyo duharanira twese ni ukugira ngo icyo twakorera umuturage byaba byose ni ukugira ngo tumufashe kwiteza imbere’’.
Ibijyanye n’umuco gakondo byamuritswe muri iri murikabikorwa, harimo imitima y’inzuki, inkangara , byatsi by’amata n’ibindi byakoreshwaga n’abanyarwanda ba kera.
Imiryango 60 niyo igize JADF mu karere ka Muhanga, 45 niyo yashoboye kwitabira iri murikabikorwa ryatangijwe kuri uyu wa kabiri. Icyakora perezida w’iri huriro avuga ko bafite icyizere ko abasigaye nabo bazaryitabira kuko babimenyeshejwe.
Biteganyijwe ko iri murikabikorwa rizasozwa ku itariki ya 19 Gicurasi 2023
Urubyiruko rwishimiye kubona ibikoresho byakoreshwaga n'abanyarwanda bo hambere
Bimwe mu byo abafatanyabikorwa b'akarere ka Muhanga bamuritse mu imurikabikorwa
Ibikoresho biboshye byakoreshwaga mu muco gakondo
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA