Muhanga:Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uko guhuza ubutaka byafasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa , Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine , yagaragarije abahinzi bo mu karere ka Muhanga amahirwe n’inyungu abahinzi bahuje ubutaka bafite, harimo no gufashwa guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Dr Mukeshimana yavuze ko imihindagurikire y’ikirere irimo kugenda ikomera, cyane cyane mu gace k’Afurika u Rwanda rurimo, ndetse no mu Rwanda ikaba ihari . Mu guhangana n’iyi mihindagurikire ngo hari ingamba zafashwe harimo ko ahari amazi abahinzi bashobora kuvomerera, ikindi ngo Leta yashyizeho gahunda yo gutanga ifumbire ku buntu ku bantu bahuje ubutaka, kandi bakaba bahinga I musozi ndetse hanaboneka amazi yo kuvomerera.
Ati’’ Kuko tuzi ko i musozi hadashobora kwera neza, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gutanga ifumbire ku buntu ubu mu Gihugu hose harimo harashyirwaho imiganda, kugira ngo abatu bahinga ku buso buhuje bafashwe guteramo ifumbire. Hari ifumbire ya DAP ishyirwa mu bishyimbo na urea ishyirwa mu bigori , hari iyo baba barashyizemo batera ariko hari n’iyo babagaza,ubwo rero barimo gufashwa kuyishyiramo ku buntu , inyungu yabyo ni ukugira ngo bidufashe kubona umusaruro nubwo haba harabayeho ihindagurika ry’ibihe’’.
Akomeza agira ati’’Icya kabiri aho bahinga ibirayi cyane cyane mu burengerazuba, muri Nyaruguru na Nyamagabe aho badakunze kugira ibibazo by’amapfa naho Leta yagabanyije igiciro cy’ifumbire ya NPK. Ibyo byose ni ukugira ngo tugerageze tubone umusaruro mwinshi ahantu hahinze, turwanye amapfa’’.
Minisitiri w’ubuhinzi kandi yakomeje agaragaza uburyo kudahuza ubutaka ari igihombo ku bahinzi,iyo abahinzi bahinga ku buso bunini gahunda za Leta ni aho ngaho zijya , kuko batagenda bagera kuri buri rugo ngo bafashwe.
Ati’’ Aho byageze abahinzi bahuje ubutaka bagiye biteza imbere. Hari umushinga dufite wo kuhira ku buso butoya nka hegitari eshanu, tugakoresha imirasire y’izuba , iyo abaturage bahuje ubutaka biroroha tubaha imirasire y’izuba, tukabaha amatiyo ndetse na ziriya damu z’amazi(dams). Muzabibona za Gisagara, Ruhango na Nyagatare . Guhuza ubutaka rero birimo ubwunganizi butabarika abahinzi batabikora baba bihemukira.’’
Bamwe mu batuye mu murenge wa Rongi muri aka karere, bavuga ko guhuza ubutaka ari byiza ariko ngo imyumvire y’abahinzi iracyari kure abantu ntibarabyumva neza.
Nteziyaremye Bonifasi umwe mu bhatuye, avuga ko guhuza ubutaka babibona ku bantu baba muri koperative gusa. Ati’’ Guhuza ubutaka turabyumva ariko twumva bikorwa n’abantu bari muri koperative gusa,buri wese agenda ahinga ubutaka bwe’’.
Mu bindi Minisiteri y’ubuhinzi yagaragaje nk’ibyiza byo guhuza ubutaka , nuko iyo abahinzi bahuje ubutaka bahinduka koperative, iyo bahindutse koperative ngo banahinduka abacuruzi b’inyongeramusaruro(Agro dealers).
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abahinzi, Leta y’u Rwanda yongereye nkunganire ku mafumbire abahinzi bakoresha aho ikilo cya urea kigura amafaranga 754, DAP 828 naho NPK ikagura amafaranga 882. Minisiteri y’ubuhinzi kandi ivuga ko yatanze miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo kugura ibikoresho byo kuhira kuri ubu ngo bikaba biri mu turere.
Bimwe mu byaranze umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa, harimo no kubagara ibigori babishyiramo ifumbire
Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine yasuye bimwe mu bikorwa by'abahinzi n'aborozi bo mu murenge wa Rongi
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw