Minisitiri Mukeshimana yagaragaje inyungu ziri mu kugira urubyiruko rwitabira ubuhinzi

Minisitiri Mukeshimana yagaragaje inyungu ziri mu kugira urubyiruko rwitabira ubuhinzi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gérardine Mukeshimana yagaragaje ko kugira ngo umugabane ubashe kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa hakenewe gushyirwa imbaraga muri gahunda zo guhanga ibishya no gushishikariza urubyiruko kuyoboka urwego rw’ubuhinzi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Abahinzi bakiri bato igamije kurebera hamwe uko ubuhinzi bwatezwa imbere by’umwihariko mu rubyiruko.

Ni inama y’iminsi itandatu yitabiriwe n’abahinzi baturutse hirya no hino ku Isi by’umwihariko urubyiruko bareba uko hakemurwa zimwe mu mbogamizi bagihura nazo. Ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Urubyiruko ruyoboye mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhanga ibishya’.

Ibaye mu gihe ku mugabane wa Afurika urwego rw’ubuhinzi rwihariye 32% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu mu gihe imirimo ishingiye kuri uru rwego inana na 60% by’ibirimo yose.

Ibi bisobanuye ko Afurika ikeneye gushyiraho ingamba zo guteza imbere uru rwego zirimo kongera ishoramari rishyirwamo no gushishikariza urubyiruko kugana uru rwego ari nako ruhanga ibishya bifasha mu kongera umusaruro.

Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwagaragaje ko inama mpuzamahanga nk’iyi ari amahirwe kuri bo nk’urubyiruko kuko bikomeza kubafasha guhindura imyumvire ya bagenzi babo batarabasha kugana ubuhinzi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko rukora Ubuhinzi mu Rwanda [RYAF], Rwiririza Jean Marie Vianney yavuze ko urubyiruko rwa Afurika ari rwinshi ku buryo ruramutse rwitabiriye ubuhinzi byatanga igisubizo ku mirire mibi n’ibura ry’ibiribwa.

Yagize ati “Urubyiruko ruri mu buhinzi rushobora kuba igisubizo, ngira ngo hirya no hino muri Afurika, urubyiruko ni wo mubare w’abantu benshi kandi bitabiriye ubuhinzi bakongera umusaruro byatanga igisubizo ku mirire mibi ndetse bakanigisha abaturage kugurisha cyangwa no gufata kubyo bejeje batabijyanye ku isoko kugira ngo […].”

Yakomeje agira ati “Kuko byagaragaye ko hari abahinga bagahingira isoko ariko bakibagirwa no kubifata ngo barye indyo yuzuye, rero urubyiruko ni igisubizo kuko bitabiriye ubuhinzi, umusaruro wakwiyongera ya mirire mibi ikaba yagabanuka.”

Bankundiye Charlotte uhinga imiteja i Bugesera yagize ati “Hari abagifata ubuhinzi nk’umwuga w’abantu bakuze, muri iyi nama rero niho ho kurebera hamwe uko mu bindi bihugu hari urubyiruko rwageze kure mu myumvire ijyanye n’ubuhinzi, bityo biradufasha kwigisha bagenzi bacu ko uyu mwuga wawugezemo ushobora kwiteza imbere kandi ugaha akazi bagenzi bawe.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gérardine Mukeshimana yavuze ko Afurika ikomeje kugenda ishyira imbaraga muri gahunda zigamije kuyifasha kwihaza mu biribwa kandi bitanga umusaruro cyane ko urwego rw’ubuhinzi rudakunze kugirwaho ingaruka n’ibibazo birimo amakimbirane n’intambara biri kuri uyu mugabane.

Ati “Kwihaza mu biribwa biri kwiyongera muri Afuria, ibi bigaterwa cyane n’ibihamya by’uko urwego rw’ibiribwa rutagizweho ingaruka n’ibibazo birimo amakimbirane, ibishingiye ku mipaka ndetse n’icyorezo cya Covid-19 giheruka.”

Yavuze kwitabira ubuhinzi ku rubyiruko ku ruhande rw’ u Rwanda ari igisubizo mu kwihangira imirimo ndetse no guhaza umuryango nyarwanda mu biribwa.

Imibare igaragaza ko 70% by’Abaturage ba Afurika bari munsi y’imyaka 30, ni ukuvuga ko kugira ngo impinduka zifuzwa mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi zagerwaho ari uko urubyiruko rubigizemo uruhare.

Minisitiri Dr Mukeshimana ati “Ntabwo ari ibanga ko abenshi mu bakiri bato banga kujya mu buhinzi kubera ko basanga ari imirimo babona idashamaje, guhanga ibishya birakenewe mu kugira ngo urwego rw’ubuhinzi rukurure abakiri bato ndetse runabe urwego umuntu ajyamo akinjiza amafaranga menshi, ibi nibyo bizatuma abakiri bato bagana ubuhinzi.”

Perezida w’Ihuriro ry’Abahinzi n’Aborozi muri Afurika, Kolyang Palebele yavuze ko urubyiruko rutarasobanukirwa amahirwe ari mu kugana ubuhinzi ariyo mpamvu inama nk’izi zibaho kugira ngo hongerwe ubukangurambaga.

Ati “Ku rubyiruko, amahirwe y’akazi mu rwego rw’ubuhinzi arahari igisigaye ni ahanyu ho gufungura amaso mukareba kure, mukagana ubuhinzi.”

Yakomeje agira ati “Ariko se ni gute urubyiruko rushobora kugira ubumenyi bukenewe hamwe n’uburambe bw’umwuga kandi rugateza imbere ubuhinzi kugira ngo bigire uruhare runini mu guhindura iterambere rya Afurika by’umwihariko icyaro? Ibyo nibyo dukwiye kuba tuganira aha ngaha.”

Iyi nama ya PAFO [Panafrican Farmers Organization] izamara iminsi itandatu ibera i Kigali yahuje impuguke mu rwego rw’ubuhinzi, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko ndetse n’urubyiruko rufite inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.