Ngororero: Hagiye kubakwa ibitaro bishya bya Muhororo bizatwara asaga miliyari 33
Ngororero: Hagiye kubakwa ibitaro bishya bya Muhororo bizatwara asaga miliyari 33
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko hagiye kubakwa ibitaro bishya bya Muhororo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage, bizasimbura ibihasanzwe kuri ubu bishaje cyane, ndetse n’inyubako yabyo ikaba yegeranye cyane.
Nkusi Christophe umuyobozi w’aka karere, avuga ko inyigo y’ibi bitaro isa n’iyarangiye kuko n’ikibanza cy’aho izubakwa cyamaze kuboneka, kandi bikaba bitazubakwa kure y’aho byari bisanzwe byubatse, kugira ngo abaturage bakomeze kubona serivisi hafi yabo.
Agira ati’’ Ibitaro bizubakwa ahitwa mu Rusumo , ni hirya gato y’aho byari biri nicyo twarebyeho kuba hafi y’abaturage kugira ngo babone serivise hafi. Ni ibitaro bizaba bigezweho, inyigo yabyo yararangiye igisigaye ni uko imirimo yo kubyubaka itangira’’ .
Dr Namanya William umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhororo, avuga ko uretse kuba ibi bitaro inyubako zabyo zishaje cyane, ngo n’aho serivise zitangirwa hose usanga ari hato cyane bigatuma abakozi bakora batisanzuye.
Ikindi ngo nuko kuba aho byubatse ari hato cyane, bitakoroha kubyagurira aho bisanzwe , kuko serivise zo kwa muganga zigenda zaguka cyangwa hongerwamo izindi.
Kubaka ibitaro bishyashya ngo bizatuma abakira abarwayi babakira bisanzuye, ndetse n’abarwayi bakakirirwa ahantu heza kandi hasukuye.
Ibi bitaro bishya bya Muhororo bigiye kubakwa na Minisiteri y’ubuzima, ni ibyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage, bizuzura bitwaye amafaranga angana na miliyari 33,568,569,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitaro bya Muhororo bihari ubu birashaje cyane kuko byubatswe mu mwaka wa 1932 byubatswe n'abazungu bahacukuzaga amabuye y'agaciro. Usibye ibi bitaro, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 202-2023 , hari na gahunda yo kubaka no kwagura ikigo nderabuzima cya Nyange B.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw