Urubyiruko runengwa kutitabira serivise zo kwirinda virusi itera SIDA
Mu gihe Igihugu kitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, impuguke mu by'ubuzima zivuga ko kuri ubu ubwandu bwiganje cyane mu rubyiruko, kuko usanga batinya gutwita kuruta uko bakwandura virusi itera SIDA .
Dr Ikuzo Basile uyobora ishami ryo kurwanya virusi itera SIDA mu kigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima RBC , avuga ko nubwo Leta ikomeje gushyiraho ingamba zo kwirinda no kurwanya iyi virusi, ariko usanga hakiri ikibazo gikomeye mu rubyiruko ari nayo mpamvu mu gutegura umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida, bateguye insanganyamatsiko iganisha ku rubyiruko.
Agira ati'' Ikibazo kinini tubona kiri mu rubyiruko, urubyiruko ntirwitabira kugana serivisi zo kwirinda VIH, ibishuko byabaye byinshi kandi iyo urebye ubona ko abangavu ari bo bafite ibyago byinshi kuruta ingamba. Icyo twifuza rero nuko urubyiruko rumenya ko virusi itera sida ihari, kandi ko ishobora kwica kuko tubona ubumenyi bafite kuri yo ari bucye''.
Hitiyaremye Nathan ushinzwe ubuzima mu karere ka Huye , nawe avuga ko byagaragaye ko ubwandu bwa VIH ari bwinshi mu rubyiruko, ndetse bakaba baranashyizeho gahunda nyinshi zo gufasha urubyiruko kumenya uko bakwirinda iyi virusi.
Ati'' Usanga abana cyane cyane b'abakobwa batinya gutwita kurusha kwandura sida, impamvu bavuga nuko uwanduye iyi virusi afata imiti akubahiriza gahunda za muganga amera neza ubuzima bugakomeza, ariko iyo atewe inda imushyira hasi akajya kubyara abantu bose bakabimenya ko yatwise cyangwa yabyaye, niyo mpamvu batinya inda kurusha kwandura virusi itera sida ''.
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA, mu karere ka Huye hari ikigo cy'urubyiruko gitanga inama ku rubyiruko, hari kandi urubyiruko rw'abakorerabushake rwahuguwe runahabwa immfashanyigisho zo gufasha bagenzi babo babigisha uko bakwiye kwitwara.
Hitiyaremye akomeza avuga ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugeza m'ukwakira 2022 , abantu 281 muri aka karere bagaragayeho ubwandu bakaba baratangiye gufata imiti. Muri bo 36 ntibakurikije gahunda ya muganga yo gufata imiti, abayifata neza ni 245, ni mu gihe mu karere kose ka Huye habarurwa abantu 6057 bahabwa imiti, harimo n'abafungiye muri gereza ya Karubanda.
Nk'uko bitangazwa n'ibitaro bya Kabutare abafata imiti bari hagati y'imyaka zero na 24 ni 534, hagati y'imyaka 25 na 49 ni 3483, hagati ya 50 na 64 ni 1684, naho abafite imyaka 65 kuzamura ni 356.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA wizihizwa buri tariki ya mbere ukuboza, ku rwego rw'Igihugu uzizihirzwa mu karere ka Huye. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti'' Rubyiruko , tube ku isonga mu guhangana na SIDA''.
Dr Ikuzo Basile ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA, avuga ko urubyiruko rutitabira gahunda zitandukanye zo kurwanya VIH
Hitiyaremye Nathan ushinzwe ubuzima mu karere ka Huye avuga ko urubyiruko rutinya inda kurusha kwandura virusi itera SIDA
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw