Kamonyi: Kuvukana ubumuga bukavurwa burakira.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kamonyi bari bafite abana bafite ubumuga, bahamya ko iyo umwana yitaweho hakiri kare, akabona ubuvuzi akira ndetse akongera kugenda neza , abandi bakavuga.
Abaganiriye na heza.rw bavuga ko ikigo cya CEFAPEK(Centre de Formation Agricole et de petit Elevage de Kamonyi) giherereye mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi , gisanzwe kita ku bana bafite ubumuga cyabavuriye abana, none ubu bakaba basigaye bagenda nk’abandi bana, abandi baka baranagiye mu ishuri.
Karucurira Trifina utuye mu murenge wa Gacurabwenge , ni umwe mu babyeyi bafite abana bavukanye ubumuga none ubu akaba yarakize agenda neza. Avuga ko akimara kubona ko abyaye umwana ufite ubumuga yihebye cyane akabona ko ntacyo azamarira ndetse akumva afite ipfunwe no mu bandi babyeyi.
Uyu mubyeyi avuga ko yaje gusurwa n’umwe mu bihayimana bakora muri iki kigo maze akamushishikariza kuzana umwana we bakamuvura . Nyuma y’imyaka y’imyaka 15 adahaguruka uyu mwana ubu yasubiye mu ishuri arimo kwiga nk’abandi. Agira ati’’ Nishimira ko iki kigo cyamfashije kikamugorora yamara gukira bakamujyana I Gatagara ubu aragenda neza nta kibazo, ariga neza nyuma yo kubona ko uwanjye akize nafashe undi mwana mpawe na Leta nawe ufite ubumuga , ndimo kumugoroza bamumpaye ahora aryamye ateguka, aticara, ubu amaze kwicara aregama .Nibura mu myaka itatu azaba agenda neza duhagararanye ndabyizeye.’’
umwe mu bana 786 barimo kugororerwa muri CEFAPEK waje adashobora kwicara no guhagarara
Nyirandimubanzi Esperance nawe avuga ko yari afite umwana uite ikibazo mu mutwe agira imyaka ibiri n’amezi arindwi ataragenda, nyuma y’uko amugejeje muri CEFAPEK baramuvuye umwana arakira ndetse ubu ari mu ishuri ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri y’incuke. Ati’’ Abantu baransekaga ngo nabyaye ikimuga , abandi babyeyi ngo uriya mwana angina n’uwanjye none ntavuga ntagenda, bikambabaza cyane ariko nyuma y’uko avuwe ubu aragenda neza wenda ntaravuga neza ariko aratobora akavuga, agakurikira mu ishuri aragenda rwose umwana ufite ubumuga iyo ahawe ubuvuzi arakira akamera nk’abandi’’.
Sr Donatille Mukarubayiza umuyobozi wa CEFAPEK avuga ko muri rusange umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga ngo amera nk’uhahamutse , kubyakira bikagorana. Ariko ngo icyo bakora iyo bamenye ahari umwana ufite ubumuga basura ababayeyi bakabahumuriza ubundi bakabasaba kubazana bakabaha ubufasha bw’ubuvuzi. Kuri ubu ngo hari abana bamaze gukira neza babikesha ubugororangingo babakoreye.
Agira ati’’ umwana ufite ubumuga iyo umutangiye kare uba uzi ko hari aho uzamugeza, ni ukuvuga kuva ku myaka 0 kugeza ku myaka itanu , iyo aje ayirengeje urumva ntacyo wamukorera icyakora nk’abafite ibibazo byo mu mutwe birumvikana aho aziye niho umufatira’.’
Soeur Donatile Mukarubayiza umuyobozi wa CEFAPEK kita ku bana bafite ubumuga
Uyu mubikira avuga ko kuri ubu bafite abana 786 barimo kuhagororerwa muri bo 353 ni abakobwa naho 453 ni abahungu.Abakize neza bashoboye kugenda bavuriwe muri iki kigo ni 127.
Nyuma yo kubona ko abana bakeneye ubugororangingo ari benshi muri aka karere kuri ubu bagiye bashing amatsinda hirya no hino abana bakagororerwa hafi y’iwabo kuko wasangaga bivuna ababyeyi kubazana ku Kamonyi aho iki kigo babahetse dore ko nta bundi buryo bafite bwo kubatwaramo. Kuri ubu muri aka karere bamaze kuhagira amatsinda 19.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw