Muhanga: Nyuma yo gupimwa umuvuduko w'amaraso na Diyabete batunguwe no gusanga barwaye batari babizi

Muhanga: Nyuma  yo gupimwa  umuvuduko w'amaraso na Diyabete batunguwe no gusanga barwaye batari babizi

Impuguke  mu by'ubuzima  zitanga inama  ku barwaye indwara  zitandura ni ukuvuga umuvuduko w'amaraso, diyabete, kanseri, impyiko n'umwijima,   ko badakwiye kwica gahunda bahabwa  na muganga  ubakurikirana (rendez-vous), kuko iyo  batayubahirije  bituma  uburwayi  bwabo  busubira inyuma.

Ubusanzwe  izi ndwara zari zikunze  kwibasira abageze  mu zabukuru kuri ubu usigaye ubona  n'abana bato bazirwaye. Nubwo nta bushakashatsi  buragaragaza impamvu izi ndwara zirimo kwiyongera , ariko ku isonga mu bizitera harimo umubyibuho ukabije kudakora imyitozo  ngororamubiri, kurya umunyu mwinshi, kunywa isukari nyinsi ndetse no kunywa  inzoga n'itabi  byinshi.

Abenshi mu bazirwaye  cyane  cyane  abatuye mu bice  by'icyaro  usanga batazi ko banazifite. Urugero  ni abo mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, basanze  barwaye izi ndwara nyamara batari babizi.Ni igikorwa  cyakozwe  n'impeshakurama zo muri aka karere, ni ukuvuga intore z'abakora mu nzego  z'ubuzima, ibigo  by'ubuvuzi  na za farumasi zikorera muri aka karere , ubwo  bifatanyaga n'aba baturage mu muganda rusange  usoza ukwezi kwa 3.

Mutungirehe Marita ubwo yapimwagwa umuvuduko w'amaraso yasanze  arwaye nyamara atari abizi.Ati'' Barampimye  bambwira ko ndwaye umuvuduko ntabyo  nari nzi pe, ubu ngubu banyohereje ku bitaro bya Nyabikenke ngo abaganga bazankurikirane numvaga ndi muzima icyakora haba ubwo nagiraga isereri, ariko nkagira ngo ni uko mba niriwe ncuragana mu mirimo yo mu cyaro''.

Muhashyi Protais we bamusanzemo indwara ya diyabete bitewe n'isukari  yari afite. Nubwo  ageze mu zabukuru ariko avuga  ko atari azi ko arwaye. Ati '' Isukari yanjye  bambwiye ko iri hejuru cyane banyandikiye agapapuro ku wa mbere nzazindukira ku bitaro bampe inama, bampe n'imiti.Rwose iyo ntipimisha ntabwo nari kumenya ko ndwaye''.

Dusengimana Ezera  Umuhuzabikorwa  w’impeshakurama  mu karere ka Muhanga, avuga  ko  ubu icyo  biyemeje  ari ukuva  mu mavuriro  bakegera  abaturage  bafatanyije  n’abajyanama b'ubuzima, kugira ngo babafashe kugira imibereho myiza.

Ati'' Twari tuje  kwifatanya  n'abatuye mu murenge wa Kiyumba mu muganda  rusange, ariko nk'abakora mu buvuzi  dufite inshingano yo gusigasira ubuzima bw'abaturage, yego turavura  ariko ibyiza nuko tubanza no kwigisha  mbere yo kuvura, rero twabapimye umuvuduko w'amaraso, tubapima isukari n'umwijima  wo mu bwoko bwa B na C , nta kindi twabikoreye ni umusanzu wacu twatanze ngo  abaturage bamenye uko bahagaze, kandi  banagire umuco wo kwipimisha kuko ziriya ndwara iyo utazipimishije  ntumenya ko uzifite, abo twasanze  barwaye  twabohereje ku bitaro bya Nyabikenke ngo bizakomeze kubakurikirana, abatarwaye nabo twabahaye inama zo gukomeza kwirinda kuko izi ndwara nimbi kandi zica nabi''.

Abaturage baje mu muganda nyuma yo gupimwa bamwe basanga barwaye batabizi.

Dr Muvunyi Jean Baptiste uyobora ibitaro  bya Kabgayi asaba abaturage  kugana amavuriro  bakipimisha  bakamenya uko bahagaze,ndetse  n'abarwaye bakirinda  kwica  gahunda  bahabwa  na muganga kuko iyo  bayishe  bituma  uburwayi  bwabo  busubira inyuma.

Dr Muvunyi Jean Baptiste umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kabgayi asaba abaturage kugana amavuriro bakipimisha bakamenya uko bahagaze 

Ubushakashatsi  bwa RBC bwo muri 2019, bugaragaza ko izi ndwara zitandura zirimo kwiyongera cyane  haba mu Rwanda no ku isi hose. Mu Rwwanda 46% by'abarwaye indwara zitandura bafite umuvuduko w'amaraso, kandi abenshi ngo baba bawufite batanabizi

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA