Muhanga: Nyuma yo gupimwa umuvuduko w'amaraso na Diyabete batunguwe no gusanga barwaye batari babizi
Impuguke mu by'ubuzima zitanga inama ku barwaye indwara zitandura ni ukuvuga umuvuduko w'amaraso, diyabete, kanseri, impyiko n'umwijima, ko badakwiye kwica gahunda bahabwa na muganga ubakurikirana (rendez-vous), kuko iyo batayubahirije bituma uburwayi bwabo busubira inyuma.
Ubusanzwe izi ndwara zari zikunze kwibasira abageze mu zabukuru kuri ubu usigaye ubona n'abana bato bazirwaye. Nubwo nta bushakashatsi buragaragaza impamvu izi ndwara zirimo kwiyongera , ariko ku isonga mu bizitera harimo umubyibuho ukabije kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya umunyu mwinshi, kunywa isukari nyinsi ndetse no kunywa inzoga n'itabi byinshi.
Abenshi mu bazirwaye cyane cyane abatuye mu bice by'icyaro usanga batazi ko banazifite. Urugero ni abo mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, basanze barwaye izi ndwara nyamara batari babizi.Ni igikorwa cyakozwe n'impeshakurama zo muri aka karere, ni ukuvuga intore z'abakora mu nzego z'ubuzima, ibigo by'ubuvuzi na za farumasi zikorera muri aka karere , ubwo bifatanyaga n'aba baturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa 3.
Mutungirehe Marita ubwo yapimwagwa umuvuduko w'amaraso yasanze arwaye nyamara atari abizi.Ati'' Barampimye bambwira ko ndwaye umuvuduko ntabyo nari nzi pe, ubu ngubu banyohereje ku bitaro bya Nyabikenke ngo abaganga bazankurikirane numvaga ndi muzima icyakora haba ubwo nagiraga isereri, ariko nkagira ngo ni uko mba niriwe ncuragana mu mirimo yo mu cyaro''.
Muhashyi Protais we bamusanzemo indwara ya diyabete bitewe n'isukari yari afite. Nubwo ageze mu zabukuru ariko avuga ko atari azi ko arwaye. Ati '' Isukari yanjye bambwiye ko iri hejuru cyane banyandikiye agapapuro ku wa mbere nzazindukira ku bitaro bampe inama, bampe n'imiti.Rwose iyo ntipimisha ntabwo nari kumenya ko ndwaye''.
Dusengimana Ezera Umuhuzabikorwa w’impeshakurama mu karere ka Muhanga, avuga ko ubu icyo biyemeje ari ukuva mu mavuriro bakegera abaturage bafatanyije n’abajyanama b'ubuzima, kugira ngo babafashe kugira imibereho myiza.
Ati'' Twari tuje kwifatanya n'abatuye mu murenge wa Kiyumba mu muganda rusange, ariko nk'abakora mu buvuzi dufite inshingano yo gusigasira ubuzima bw'abaturage, yego turavura ariko ibyiza nuko tubanza no kwigisha mbere yo kuvura, rero twabapimye umuvuduko w'amaraso, tubapima isukari n'umwijima wo mu bwoko bwa B na C , nta kindi twabikoreye ni umusanzu wacu twatanze ngo abaturage bamenye uko bahagaze, kandi banagire umuco wo kwipimisha kuko ziriya ndwara iyo utazipimishije ntumenya ko uzifite, abo twasanze barwaye twabohereje ku bitaro bya Nyabikenke ngo bizakomeze kubakurikirana, abatarwaye nabo twabahaye inama zo gukomeza kwirinda kuko izi ndwara nimbi kandi zica nabi''.
Abaturage baje mu muganda nyuma yo gupimwa bamwe basanga barwaye batabizi.
Dr Muvunyi Jean Baptiste uyobora ibitaro bya Kabgayi asaba abaturage kugana amavuriro bakipimisha bakamenya uko bahagaze,ndetse n'abarwaye bakirinda kwica gahunda bahabwa na muganga kuko iyo bayishe bituma uburwayi bwabo busubira inyuma.
Dr Muvunyi Jean Baptiste umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kabgayi asaba abaturage kugana amavuriro bakipimisha bakamenya uko bahagaze
Ubushakashatsi bwa RBC bwo muri 2019, bugaragaza ko izi ndwara zitandura zirimo kwiyongera cyane haba mu Rwanda no ku isi hose. Mu Rwwanda 46% by'abarwaye indwara zitandura bafite umuvuduko w'amaraso, kandi abenshi ngo baba bawufite batanabizi
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA