I la Haye : Umutangabuhamya yashinje Kabuga ko yahga interahamwe amafaranga ndetse n’imyambaro ya MRND

I la Haye : Umutangabuhamya  yashinje  Kabuga ko yahga interahamwe  amafaranga ndetse n’imyambaro ya MRND

 Kuri uyu  wa gatatu tariki  ya 7 ukuboza,  mu  rubanza  rwa  Kabuga  Felesiyani umutangabuhamya KAB 046, yabwiye  urukiko  ko  Kabuga  yatangaga amafaranga  ndetse  n’imyambaro  ya MRND ku  nterahamwe , ndetse  akanabashishikariza  kwica Abatutsi  muri  Kimironko,  aho  yari  yaranatanze  imodoka  ya pick-up yatwaraga  interahamwe  zijya kwica Abatutsi.

Uyu  mutangabuhamya wari umwe mu nterahamwe za Kabuga,  wakatiwe  igihano  cy’igifungo  cy’imyaka  30  n’inkiko  gacaca  kubera  uruhare  yagize  muri  Jenoside, yavuze  ko Kabuga  yabashishikarije  kwica  binyuze  mu mabwiriza  we ubwe  yahaga  perezida  na visi  perezida  w’umutwe w’interahamwe 50 zari  zaratojwe  mu  mbyino  no mu ndirimbo  gakondo, zigamije  gushishikariza  abahutu  kwica  abatutsi.

Kabuga  ngo  akaba  yaraje  kubareba aho  bitorezaga  incuro 2 iya mbere akaba  yarabasuye  mu kwezi kwa 12 mu 1993, maze asigira  visi perezida  wabo  amafaranga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda,  naho  ku ncuro ya kabiri  akaza mu kwezi kwa  mbere mu 1994.

Icyakora  kuri  iyi ncuro  ngo  ntiyari  ahari ariko yasabwe  na bagenzi  be kuza bakanywa  inzoga, ndetse  icyo  gihe  ahabwa  amafaranga ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri zi ncuro  zose  Kabuga ngo  yarabashimiraga ndetse  anabashishikariza gukomeza  gukora neza, ari nako yabahaga  ndetse  n’impuzankano (uniforms) za MRND.

KAB046  yabwiye urukiko  ko  mu gihe  cya Jenoside aho Kabuga  yari atuye hashyizwe  bariyeri  ebyiri, imwe  ikaba  yari  iri aho  binjirira, indi  aho interahamwe zatorezwaga. Ku itariki ya 7 Mata  1994 , interahamwe  zari  ziri  kuri bariyeri  ngo zafashe  umututsi  ziramwica, KAB nawe yica umugore  w’umututsikazi  wari kumwe  n’abana be babiri .

Uyu mutangabuhamya kandi  yavuze ko nyuma  y’iminsi  itatu  jenoside  itangiye, yiboneye intwaro  zirimo gutangwa, kandi  akabwirwa  ko bazihawe  na Kabuga kugira  ngo  birwaneho , ndetse  ko  n’aho  ubwicanyi  bwagendaga  gahoro babazwaga  impamvu barimo  bitemberera  gusa  batarimo kwica. Iki gihe  ngo  nibwo ubwicanyi bwiyongereye, aho avuga ko  agereranyije interahamwe  za Kabuga zishe  80% z’abatutsi  muri Kimironko.

Abajijwe  n’ababuranira Kabuga  niba hari  abatutsi  babaga  mu mutwe  w’interahamwe, yavuze  ko  babagamo ariko bazaga  gusa  mu nama, ariko ngo  hakaba izindi  bagiraga  mu ibanga  abatutsi bari  barabujijwe  kuzamo , nyuma  abatutsi  bafata icyemezo cyo  kuva muri  iri tsinda ry’interahamwe.

Kabuga  aregwa kuba afatanyije n’abandi bantu bashinze Radiyo RTLM yanyuzwagaho  ibiganiro bibiba urwango n’amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi, hagamijwe kwica no gutsemba abatutsi.

Ashinjwa kugira  uruhare no gutanga  intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri perefegitura ya Gisenyi, Kibuye na Kigali mu cyari segiteri Kimironko. Akaba ngo yaratangaga  amafaranga yari ashinzwe gufasha umutwe  w’interahamwe witwaraga gisirikare, ndetse  akanajya mu nama zitandukanye zose zigamije gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.

UWAMBAYINEMA  Marie Jeanne/heza.rw