I la Haye : Umutangabuhamya yashinje Kabuga ko yahga interahamwe amafaranga ndetse n’imyambaro ya MRND
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 ukuboza, mu rubanza rwa Kabuga Felesiyani umutangabuhamya KAB 046, yabwiye urukiko ko Kabuga yatangaga amafaranga ndetse n’imyambaro ya MRND ku nterahamwe , ndetse akanabashishikariza kwica Abatutsi muri Kimironko, aho yari yaranatanze imodoka ya pick-up yatwaraga interahamwe zijya kwica Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya wari umwe mu nterahamwe za Kabuga, wakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 n’inkiko gacaca kubera uruhare yagize muri Jenoside, yavuze ko Kabuga yabashishikarije kwica binyuze mu mabwiriza we ubwe yahaga perezida na visi perezida w’umutwe w’interahamwe 50 zari zaratojwe mu mbyino no mu ndirimbo gakondo, zigamije gushishikariza abahutu kwica abatutsi.
Kabuga ngo akaba yaraje kubareba aho bitorezaga incuro 2 iya mbere akaba yarabasuye mu kwezi kwa 12 mu 1993, maze asigira visi perezida wabo amafaranga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, naho ku ncuro ya kabiri akaza mu kwezi kwa mbere mu 1994.
Icyakora kuri iyi ncuro ngo ntiyari ahari ariko yasabwe na bagenzi be kuza bakanywa inzoga, ndetse icyo gihe ahabwa amafaranga ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri zi ncuro zose Kabuga ngo yarabashimiraga ndetse anabashishikariza gukomeza gukora neza, ari nako yabahaga ndetse n’impuzankano (uniforms) za MRND.
KAB046 yabwiye urukiko ko mu gihe cya Jenoside aho Kabuga yari atuye hashyizwe bariyeri ebyiri, imwe ikaba yari iri aho binjirira, indi aho interahamwe zatorezwaga. Ku itariki ya 7 Mata 1994 , interahamwe zari ziri kuri bariyeri ngo zafashe umututsi ziramwica, KAB nawe yica umugore w’umututsikazi wari kumwe n’abana be babiri .
Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko nyuma y’iminsi itatu jenoside itangiye, yiboneye intwaro zirimo gutangwa, kandi akabwirwa ko bazihawe na Kabuga kugira ngo birwaneho , ndetse ko n’aho ubwicanyi bwagendaga gahoro babazwaga impamvu barimo bitemberera gusa batarimo kwica. Iki gihe ngo nibwo ubwicanyi bwiyongereye, aho avuga ko agereranyije interahamwe za Kabuga zishe 80% z’abatutsi muri Kimironko.
Abajijwe n’ababuranira Kabuga niba hari abatutsi babaga mu mutwe w’interahamwe, yavuze ko babagamo ariko bazaga gusa mu nama, ariko ngo hakaba izindi bagiraga mu ibanga abatutsi bari barabujijwe kuzamo , nyuma abatutsi bafata icyemezo cyo kuva muri iri tsinda ry’interahamwe.
Kabuga aregwa kuba afatanyije n’abandi bantu bashinze Radiyo RTLM yanyuzwagaho ibiganiro bibiba urwango n’amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi, hagamijwe kwica no gutsemba abatutsi.
Ashinjwa kugira uruhare no gutanga intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri perefegitura ya Gisenyi, Kibuye na Kigali mu cyari segiteri Kimironko. Akaba ngo yaratangaga amafaranga yari ashinzwe gufasha umutwe w’interahamwe witwaraga gisirikare, ndetse akanajya mu nama zitandukanye zose zigamije gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw