Bamwe mu barokotseJenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko bishimiye kuba Bucyibaruta Laurent wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro agiye kubazwa uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ; basanga kandi urubanza rwa Bucyibaruta ari urugero no kubandi bamaze iyi myaka yose bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bataraburanishwa
MukakalisaAuréaUmwe mu barokotseJenoside avuga ko kugezwa imbere y’ubutabera kwa Bucyibaruta Laurent bizomora bimwe mu bikomere bafite ku mitima yabo kuko nk’uwari umuyobozi ari we washishikarije ubwicanyi haba muri Komini Karama, Rukondo na Kinyamakara ngo kuko hose yari umuyobozi wabo washishikarizaga urwango no gutsemba Abatutsi.
Ati’’Nko kuba ihanurwa ry’indege ya Habyarimana abari abakozi ba Perefegitura ya Gikongoro ndumva hari abishwe kubwe, yafashe n’insoresore z’urubyiruko bajya kuzitoza imyitozo ya gisirikare, kugira ngo rero umugambi ugerweho neza yakoresheje abo basore abaha n’intwaro.’’
Akomeza agira ati’’Ubwo rero umugambi wari ugezweho kuko icyari kigenderewe ni ukwica guhera kumwana wari uri no mu nda bagasatura uwomubyeyi wari utwite abo bana bakabakuramo, kandi hano mu cyanika byarabaye, yaba umukecuru yaba uwamugaye akabashishikarizako bose bagomba kubica ntawe usigaye habe n’uwo kubara inkuru’’.
Mukabalisa avuga ko icyifuzo cyabo nk’abarokotse Jenoside ari uko babona ubutabera Bucyibaruta Laurent agahanirwa ibyoyakoze, kugirango bibere abandi urugero ko icyaha cya Jenoside ari icyaha ndengakamere kiryozwa ababigizemo uruhare .
Rwandinda Oswald ni umurinzi w'igihango nawe wo mu karereka Nyamagabe, avuga ko azi Bucyibaruta kuko ari we waremeshaga inama akorana n’ishyaka bitaga CDR yahuye n’irya MRND bagahurira ahitwaga kuri Guest. Ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga ngo abakozi benshi barimo abagoronome barishwe .
Agira ati''Agira Njyewe nk'umurinzi w'igihango kuburanishwa kwe mbyakiriye neza kuko sinarinzi ko akiriho mbese muri makeya Bucyibaruta wari perefe nubwo atagaragaye ngo aze yice ariko yicishije amagambo na politiki yarabikoze , kuko ndi umuntu w’umukristo ntabwo namubeshyera’’.
Mutagoma Bernard Perezida wa Ibuka mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe avuga ko Abarokotse bizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo.
Ati’’Muby’ukuri twemera ko ubutabera bubaho nkeka ko abacamanza bazakora ubutabera nyabutera koko , kuko amakuru ya Bucyibaruta ntawe utayazi ntabwo ari hano muri Kaduha yagize uruhare mu kwica abantu gusa ni mu cyari Gikongoro cyose icyogihe, nkeka ko na Butare yayigezemo kuko yari umuntu uvuga rikijyana icyo gihe twizeye ubutabera.’’
Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent biteganyijwe ko rutangira kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi , ni urubanza ruzabera I Paris mu Bufaransa rukazaburanishwa n’urukiko rwa rubanda (courd’Assise) rukazaburanishwa mu gihe cy’amezi agera kuri abiri .
Bucyibaruta yavukiye mu cyahoze ari Komini Musange mu 1944.Yabaye Burugumesitiri aba superefe , aba Perefe wa Kibungo 1985-1992.Akaba yarabaye perefe wa Gikongoro (1992-Nyakanga 1994) ari n’umuyobozi wa komite ya Perefegitura y’urubyiruko rw’interahamwe .
Bucyibaruta aba mu Bufaransa kuva mu 1997 aho yahungiye nyuma ya Jenoside mu gihe cyose amaze akorwaho iperereza akurikiranywa
adafunze.
Amazina ya bamwe mu batutsi bishwe mu cyahoze ari Gikongoro
Bucyibaruta Laurent wari perefe wa Gikongoro yatangiye kuburanishwa kuri uyu wa mbere .ifoto/internet
ubwanditsi@heza.rw