Huye –Tumba : Abasigajwe inyuma n’amateka baratabaza , inzu zigiye kubagwaho
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Byimana, mu kagari ka Rango B mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, bavuga ko bahangayikishijwe n’inzu bubakiwe n’umwe mu bihayimana none kubera gusaza cyane zikaba zigiye kubagwaho .
Uwimana Joséphine umwe mu batujwe muri izi nzu, avuga ko bari zubakiwe n’umufurere (Frère) witwa Garasiyani (Gratien) mu mwaka wa 1983. Izi nzu ngo zimaze gusaza cyane ku buryo babona zizabagwaho dore ko hari n’izatangiye gusenyuka.
Ati’’ Inzu zigiye kutugwaho n’aka kavura karaye kaguye twaraye twicaye budukeraho, zirava cyane rwose zirashaje cyane, ubu niyo tugize ngo turaryamye ni uguhekerana’’.
Urayeneza Cecile nawe utuye muri uyu mudugudu avuga ko bahangayikishijwe n’inzu babamo kuko yo isa nk’iyamaze kugwa , igice kigana ku muryango aho basohokera . Ati’’ Imvura iragwa tukanyagirwa rwose tubayeho nabi ntubona n’aho uhagarara, igikoni cyaraguye ubu sinabona n’aho nakorera uturimo twanjye igihe imvura igwa, kandi nta bushobozi dufite bwo kuzisana kereka ubuyobozi bwadufasha bukatugoboka’’.
Usibye kuba aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bahangayikishijwe n’izi nzu zigiye kubagwaho, bavuga ko banahangayikishijwe n’imibereho y’abana babo batajya kwiga, kubera kubura ibikoresho by’ishuri ndetse n’imyambaro.
Bati’’Ni ukwirya tukimara uwakwereka ibintu abana bacu bajyana kwiga wakumirwa, bituma hari n’abatajyayo urumva umwana aba afite umwenda umwe w’ishuri, akawigana icyumweru cyose nta mafaranga yo kubatangira ku ishuri ngo barye, kuko n’umubikira wayabatangiraga ubu baramwirukanye, baramusezereye si we ukiyobora ku ishuri aho biga’’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, Dusabeyezu Christine umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Huye, avuga ko ku kibazo cy’abana baba batiga kubera kubura amikoro, biterwa nuko baba batagaragaje ibibazo bafite mu nzego z’ubuyobozi. Icyakora ngo agiye kubasura arebe ibibazo byose bafite n’uburyo byakemuka.
Naho ku bijyanye n’inyubako zabo zishaje cyane, avuga ko muri gahunda y’aka karere harimo gusana inzu z’abatishoboye zubatswe kera zikaba zifite ibibazo . Ati’’ Ndumva mu minsi ishize abakozi b’akarere n’abayobozi b’akarere, twaramanutse tujya gusura amazu y’abatishoboye yubatswe kera yose afite ikibazo, yarabaruwe aramenyekana muri iyi minsi rero hagiye gukirikiraho kuyasana, hagendewe uko ubushobozi buzagenda buboneka kandi hazaherwa kuri ayo ngayo aba afite ibibazo biremereye’’.
Aba basigajwe inyuma n’amateka baba mu nzu 6 ariko zirimo imiryango itandukanye, kuko harimo ababyeyi baba babana n’abana babo nabo bazishakiyemo abagore cyangwa abagabo, hamwe n’abana nabo babyaye.
Bavuga ko bakomerewe no kuba batashobora kuzisanira kuko nta mikoro bafite,kuko inkono basanzwe babumba bakuragaho icyo kurya na zo ngo zitakigurwa, kuko abantu benshi basigaye bakoresha amasafuriya.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw
Izi nzu zubatswe mu mwaka wa 1983 bafite ubwoba ko zizabagwaho