RAB yagaragaje uko imitego itemewe mu burobyi igira uruhare mu kugabanuka k'umusaruro w'isambaza
Mu kiganiro waramutse Rwanda cyatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda , mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2023, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi Dr Uwituze Solange, yagaragaje ko kuba hari ba rushimusi bakora uburobyi bakoresheje imitego itemewe ari impamvu ikomeye y’ibura ry’amafi ndetse n’isambaza, bikanatuma n’abonetse ahenda ku isoko.
Dr Uwituze Solange yavuze ko hari abarobyi bagikoresha imitego ya Kaningini iyi ikaba ifata isambaza zitarakura, amagi yazo ndetse n’udufi duto tutarakura.
Ati’’Udusambaza uko tubaho dutera amagi mu bigobe hano hafi y’inkombe, uko tugenda dukura tugenda tujya mu mazi kugera nibura kuri metero 200. Abo ba Rushimusi baragenda bakajya ku nkombe aho za Rubavu, za Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi hari abantu mubona baba bavuga ngo umugara muragura , umugara ni udufi duto tungana na milimetero 3 baba badufite mu ndobo, uragenda akakudahira ukajya gukora agasupu ariko icyo biba bivuze umuntu ufashe indobo irimo imigara y’ibiro 20, ifi y’isambaza ubwayo itera amagi ari hagati y’ibihumbi 3 na bitanu. ‘’
Akomeza agira ati’’ Wenda dufatire ku bihumbi bitanu ufashe ya ndobo y’ibiro 20 uba ufasha ibihumbi bitanu bingana na toni 20 z’isambaza zikuze zari kuzaboneka mu mezi 9 . Kuroba imigara ni bya bindi tuvuga ngo bya mpemuke ndamuke , ni ukubigisha bakabireka kuko ntushobora kuroba imigara mu myaka itanu ngo uzagaruke uvuge ngo umusaruro warabuze’’.
Mbarushimana Bashir umurobyi mu karere ka Karongi umaze imyaka 15 akora aka kazi, yemeza ko umusaruro w’isambaza wagabanutse kubera impamvu 2 , iya mbere ngo harimo abantu ba rushimusi baroba abana b’ isambaza ni ukuvuga amagi ntibatume zitubuka, aba kandi ngo bakaba bakunze no gukoresha imitego itemewe ya kaningini . Impamvu ya kabiri ngo nuko abarobyi babaye benshi .
Ati’’ Icyo twe tubona RAB na Leta badufasha ni ugushyiraho uburinzi bukomeye mu kiyaga cya Kivu tukarwanya ba rushimusi kuko usanga baroba amagi y’isambaza kubera ya mitego ya supaneti bakoresha bigatuma zidakura ngo ziyongere.’’
RAB ivuga ko kubera kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yo kwita ku bidukikije no ku buzima bw’ibinyabuzima byo mu mazi, nta mafi cyangwa isambaza byemerewe kuvanwa mu mazi bijyanwa mu yandi mazi.
Isambaza zageze mu Rwanda mu 1959 zizanwe n’abakoroni bazivanye mu kiyaga cya Tanganyika. Kugeza ubu mu Rwanda habarurirwa abarobyi basaga ibihumbi bibiri bavuye kuri 375 bakoraga uyu mwuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikilo kimwe cy'isambaza kikaba kirimo kugura hagati y'amafaranga ibihumbi 8 na 12.