Ruhango: Umusore bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yishe nyina
Uwitwa Habineza Emile w'imyaka isaga 20 wo mu kagari ka Karambi mu mudugudu wa Kashyamba, mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, yari amaze igihe yigamba ko azica nyina ibi bikaba byaranabaye kuko yamukubise ifuni mu mutwe maze agapfa amaze iminsi ibiri kwa muganga.
Ise umubyara yavuze ko yari yagiye guhinga yagaruka gasanga uyu muhungu yamaze kumukubita ifuni. Ati'' Nari nagiye kubagara imyumbati hariya harugura nuko ndamanuka nikoreye ibyatsi navanagamo, ngeze mu rugo nshyira ifuni mu gikoni numva umuntu arimo arahirita ngiye nsanga niwe yigaragura hasi nuko mbona uwo muhungu nti niko sha ni wowe umaze kwica nyoko umugore wanjye''.
Bamwe mu batuye muri aka gace baganiriye na Tv1 bavuze ko uyu musore yari amaze iminsi yarahinduye imyitwarire, bagakeka ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe. Bati''Yahoraga abivuga ko azica nyina, yarigaga avamo ahinduka umujura wasangaga atwara utuntu, nta mwenda nyina yagiraga cyangwa se yari yarabitwaye buriya n'inzugi yari yarazikuyeho arazijyana. Wabonaga ko yahindutse keraka bamujyanye kwa muganga bakareba ko nta bibazo byo mu mutwe afite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kabagari Gasasira Francois Regis, yabwiye Tv1 ko uyu musore yamaze gufatwa akaba yashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha RIB. Uyu mubyeyi nawe bikaba bi vugwa ko nawe yari afite ikibazo cyo mu mutwe. Kuri ubu akaba yamaze gushyingurwa, akaba yaraguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB.
Abaturage bavuga ko uyu musore wishe nyina ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe, bagasaba ko yabanza akavuzwa.