Huye : Umuryango wasenyewe n'ibiza wubakiwe inzu yo kubamo
Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda, bakorera mu karere ka Huye bubakiye inzu yo kubamo umuryango wari warasenyewe n’ibiza ukab utagiraga aho kuba. Ibi byakozwe muri gahunda basanzwe bafite yo gutabara abari mu kaga kugira ngo nabo bagire ubuzima bwiza bubereye ikiremwamuntu.
Umuryango w’uwitwa Manishimwe Placide utuye mu kagari ka Gisagara, akagari ka Shyembe umurenge wa Maraba mu karere ka Huye , niwe wubakiwe inzu n’abakorerabushake ba Croix-Rouge, nyuma y’uko inzu babagamo isenywe n’ibiza mu mwaka wa 2021 kuko bari batuye mu manegeka.
Uyu muryango ubarizwa mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe ubukene urimo ngo ubuterwa ahanini nuko babyaye umwana ufite ubumuga bw’ingingo , bityo umugore akaba nta kintu yakora cyamuzanira amafaranga kuko umwanya wose aba afite awumara arimo kumwitaho.
Kuri bo ngo nta bushobozi bari bafite bwo kwiyubakira inzu yo kubamo. Manishimwe ashimira Croix-Rouge yamenye ibibazo bye ikiyemeza kumutera inkunga yo kumwubakira none akaba asezereye amanegeka, agatura ku mudugudu nk’abandi.
Ati”Ndashimira Croix Rouge ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wamenyekanishije ikibazo cyanjye ubu nkaba nanjye nubakiwe. Ubu mvuye mu buzima bubi ngiye kubaho ntanyagirwa n’umuryango wanjye”.
Yongeraho ati:’’aha ntujwe hari ibikorwaremezo by’amajyambere, amashanyarazi ndetse n’amazi nayo dore ari kutwegerezwa, ubu rero nta kabuza nanjye bizangeraho bidatinze. Mbese, turabashimiye pe!’’
Murengerantwali Ildephonse umwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge baganiriye na heza.rw, avuga ko nyuma yo gucengera amahame agenga umuryango wa Croix Rouge, we na bagenzi be bakorana biyemeje gukora ibikorwa by’urukundo k’uwo babona abikeneye wese. Ibiintu bafata nk’igikwiye kuranga umuntu uwo ari we wese ufite umutima wa kimuntu.
Ati”Croix Rouge idusaba kugirira neza uwo ari we wese nta robanura, cyane cyane ubabaye kuko nyine ari we uba akeneye iyo neza kurusha abandi. Ubu bufasha rero tubutanga tutiganda kuko ni ibintu byamaze kuducengera dukora dukunze’’.
Umuhuzabikorwa Croix Rouge y’u Rwanda mu turere twa Gisagara na Huye, Muyenzi Robert avuga ko bihaye intego yo kunganira abafite ibibazo bikabije. Yagize ati:’’Iyi ni gahunda twihaye yo kunganira abantu bafite ibibazo bikabije. Ubusanzwe abantu batwibeshyaho ko Croix Rouge ikoresha ubushobozi bwinshi mu mafaranga, ariko si ko biri. Nk’iyi nzu twubatse ivuye mu mbaraga n’urukundo by’aba bakorerabushake ba Croix Rouge, uretse isakaro twahawe ku bufatanye na Croix Rouge y’Ububiligi mu ntara ya Flandre. ‘’
Muyenzi akomeza avuga ko ibi bikorwa babikomeje, kuko bagifite n’indi nzu bazasoza mu cyumweru gitaha. Ati:’’ibi ni ibikorwa dukomeyeho kandi dukomeje, ubu nakubwira ko iyi nzu, igikoni n’ubu bwiherero twabyubatse uyu munsi gusa, mu cyumweru gitaha kandi nabwo tuzaba twujuje indi’’.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Anonciata wari wifatanyije n’aba bakorerabushake muri iki gikorwa cyabo cyo kugoboka abatishoboye, yashimye uruhare Croix Rouge igira mu bikorwa byose byo gufasha abari mu kaga mu karere ka Huye, abasaba gukomeza kubunganira muri gahunda zihari zo gukura abaturage batishoboye mu manegeka, ndetse no mu zindi gahunda zigamije imibereho myiza yabo.
Yagize ati:’’turashima uruhare rwanyu nka Croix Rouge, kuko muri abafatanyabikorwa beza mu iterambere rya Huye kandi rwose mukomereze aho. Umusanzu wanyu nk’ubuyobozi turawubona, kandi twizeye ko muzakomeza”.
Croix Rouge isanzwe igaragara muri gahunda zitandukanye zifasha abaturage ziganjemo iz’ubutabazi, kurengera ibidukikije n’izindi. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dusoza, mu karere ka Huye Croix Rouge yateye ibiti bitandukanye, itanga amahugurwa ku mashuri 20, muri gahunda yo kubashishikariza kwirinda ibiza ndetse inagoboka abahuye n’ibiza . Ibi byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nzu yuzuye kuri uyu munsi igashyikirizwa umuryango utishoboye yuzuye itwaye asaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda.
Muyenzi Robert umuhuzabikorwa wa Croix-Rouge muri Huye na Gisagara, avuga ko ibikorwa bikomeje
Abakoranabushake ba Croix-Rouge bari bitabiriye igikorwa cyo kubakira umuryango wa Manishimwe Placide wari warasenyewe n'ibiza.
Usibye kubakirwa inzu uyu muryango wubakiwe n'ubwiherero.
MUNYENGABE Theodomire/Heza.rw