Ngororero : Hari abaturage bavuga ko shisha kibondo yabaye shisha Bwana
Bamwe mu batuye mu karere ka Ngororero bavuga ko ifu y’igikoma ihabwa abana bafite ikibazo cy’imirire mibi izwi nka shishakibondo , ubu isigaye yarabaye iy’ababyeyi kuko hari aho usanga isigaye yitwa shisha bwana ngo abagabo aribo bayinywera cyangwa bakayigurisha.
Urugero ni abo mu murenge wa Matyazo ,bavuga ko hari abagabo usanga ari bo bayinywera nyamara yaragenewe abana, abandi bakayigurisha bakabona amafaranga yo kujyana mu kabari.
Hari abandi baturage bo muri aka karere , baganiriye na Tv1 bagaragaza ko kuba yariswe shisha bwana ari uko abagabo na bo banywa iki gikoma. Umwe Ati’’Hari aho usanga umugabo yatetse urusafuriya akakinywera umugore yagiye mu kazi we yasigaye mu rugo, hari uwo duturanye rwose ubikora nta nasigire umwana niyo mpamvu bayita shisha bwana , nuko umugabo aba yasomyeho’’.
Undi ati’’None se ubwo niba ufite umwana umwe ufite imirire mibi wajya uyimuha akayinywa wenyine ntasangire n’abandi?none se wateka icyo gikoma umugabo we ntakinyweho none se umugabo ntiyemerewe kunywa igikoma? Kuyigurisha rero nabwo hari ubwo baba bagiye kuburarara akareba agasanga baramuha icyo gihumbi akiguremo ibijumba barye bose baramuke kabiri.’’
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero , buvuga ko bakomeje gahunda zo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, ariko ko imyumvire y’ababyeyi ari nayo nkomyi ituma iki kibazo cy’imirire mibi kidacika muri aka karere.
Ubuyobozi buvuga ko butazihanganira umuntu uzafatwa agurisha amata cyangwa ifu y’abana y’igikoma, kuko itagenewe ababyeyi, ahubwo yagenewe abana barwaye kandi ngo bagomba kumva ko ibyo bahabwa na Leta ari umuti wo kuvura abana.
Nkusi Christophe umuyobozi w’aka karere, avuga ko ibyo kuba hari ababyeyi bagurisha ifu ya shisha kibondo cyangwa bakayinywera bishobora kuba ari byo , ariko ko uwo bazafata yayiguze cyangwa yayigurishije azabibazwa, kuko azaba arimo kubangamira gahunda yo gufasha abana.
Ubuyobozi bw'akarere ka Ngororero buvuga ko uzafatwa agurisha shisha kibondo n'amata yagenewe abana azabihanirwa
Mukunduhirwe Benjamine umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza, avuga ko ababyeyi bakwiye kumva ko iyi fu ari umuti w’abana. Ati’’icyo twavuga nuko ziriya nyunganiramirire tubaha abaturage bakwiye kumva ko ari nk’umuti, kandi nta we usangira n’undi umuti , abaturage bacu nibamara kubyumva kiriya kibazo kizakemuka’’.
Kugeza ubu akarere ka Ngororero kari kuri 50.5 % mu kugira igwingira n’imirire mibi hakurikijwe ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwa 2020.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw