Rutsiro: Ubworozi bw'inkoko zitera amagi (Sasu) bwahinduye imibereho y'abafite Ubumuga butandukanye

Rutsiro: Ubworozi bw'inkoko zitera amagi (Sasu) bwahinduye imibereho y'abafite Ubumuga butandukanye

 Abafite ubumuga butandukanye bo mu karere ka Rutsiro ,bavuga ko inkoko borojwe muri gahunda yo kububakira ubushobozi zabahinduriye imibereho zinabaremamo icyizere cy'ejo hazaza.

Muri Mata 2021 nibwo abantu 100 bafite ubumuga bo mu mirenge ya Mukura na Mushubati, borojwe inkoko 1000 mu mushinga 'Twiyubake' ugamije kubakira ubushobozi abantu bafite ubumuga, akaba ari umushinga  w'umuryango  wa USADEC.(Union de solidalité  d’aide au développement communautaire)

Abafashijwe n'uyu mushinga uzamara umwaka 1, ni abo mu cyiciro cya 1 n'icya 2. Buri muryango mu yatoranyijwe wahawe inkoko 10, ufashwa kubaka ikiraro unahabwa ibiryo byo kuzigaburira mugihe cy'amezi 5. Iyi miryango igizwe n'abantu barenga 2000 kandi yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, inafashwa kubaka no gutera imboga ku mirima y'ibikoni mu rwego rwo kuyifasha kwihaza mu biribwa.

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022, abafite ubumuga bahagarariye abandi muri uyu mushinga bakoze urugendoshuri mu murenge wa Rubavu mu karere  ka Rubavu, rwo kubigisha uburyo bwo kongera umusaruro wazo, binyuze mu guturaga imishwi bikozwe mu buryo bwa kijyambere bukoresha imashini yabugenewe,couvreson

Kanyandekwe Gervais, uhagarariye abafite  ubumuga bw'ingingo utuye mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati ,avuga ko izi nkoko yahawe n'umuryango USADEC zamufashije kubonera umuryango we indyo yuzuye.

Ati "Mbere ntabwo njye n'umuryango wanjye twabashaga kurya igi, ariko ubu mu magi ziba zateye amwe turarya andi tukayagurisha kuko tutayarya yose".

Uyu mugabo ufite abana batatu bose bari mu ishuri afite icyizere ko abana be bose baziga bakarangiza kaminuza, kuko amafaranga akura mu magi inkoko ziba zateye ayizigama kugira ngo ajye amufasha kubona amafaranga y'ishuri yo kubishyurira.

Mukayubahukize Vestine, ufite umwana ufite ubumuga bukomatanyije,avuga ko ubufasha uyu mushinga wamuhaye bwamufashije kwiyumvamo icyizere cyu ko yumva ko abafite ubumuga ari abantu  nk'abandi.

Mahoro Rubibi Alexis, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango USADEC, uharanira iterambere ry'abatishoboye no kubakorera ubuvugizi ari nawo wafashije iyi miryango y'abafite ubumuga bo mu karere ka Rutsiro, avuga ko nyuma y'umwaka batangiye kubafasha hari ibyo babona byahindutse mu mibereho yabo.

Avuga ko impamvu bafasha umuryango wose urimo umuntu ufite ubumuga ari ukugira ngo abo muri uwo muryango bibafashe guhindura imyumvire nabo bumve ko kugira ubumuga bitavuze kudashobora.

Ati "Abafite ubumuga tubasaba kwitinyuka no kwigirira icyizere bakumva ko nabo bashobora kugira icyo bageraho, tubasaba kutiheza ahubwo bagaharanira uburenganzira bwabo".

Uyu muryango USADEC watangiye gukora mu mwaka wa 2007, kuri ubu umaze gufasha abarenga 10 000 mu turere ukoreramo aritwo Rusizi, Bugesera na Rutsiro.
Mukarwema Sofia ushinzwe imibereho myiza y'abaturage n'iterambere mu kagari ka Mageragere mu murenge wa Mushubati avuga ko iyo basuye imiryango yafashijwe na USADEC basanga imibereho yabo yarahindutse. 
Ati "Iyo ubasuye ubona buri cyumweru umwana ashobora kurya igi, byatumye bamenya byibuze no kwizigama kuko bagiye bakora amatsina aho batuye. Abagenerwabikorwa bose bagiye bihurizwa hamwe ugasanga bagaruye morale, bakumva ko badahejwe kuko bafite abo kubitaho".
Imibare y'ubushakashatsi buheruka gukorwa n'ikigo c’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, igaragaza ko kugeza ubu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku bihumbi 445.256.

umushinga wabafashije kwibumbira mu matsinda no  kugira icyizere cy'ejo hazaza.