Muhanga: Abagore barakangurirwa kubyaza umusaruro ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro buhari
Mu karere ka Muhanga ni hamwe mu hakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubu bucukuzi bukaba buzwiho gutanga akazi kandi uwakagezemo akabona amafaranga. Aha ni naho abagize inama y'igihugu y'abagore CNF mu karere ka Muhanga, bahera basaba abagore bahagarariye, kubyaza umusaruro ubu bukungu buboneka mu karere kabo maze nabo bagakora ku ifaranga.
Mukasekuru Marcelline umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu muri aka karere, avuga ko mu mihigo bagira nka ba Mutima w'urugo harimo gukangurira abagore guhaguruka bagakora, bakagira amafaranga kuko usanga iyo umugore ntacyo yinjiza mu rugo bibyara amakimbirane.
Agira ati'' Tugiye gushishikariza umuryango wose uburyo bwo gukora ku ifaranga, ariko cyane cyane umugore , kuko murabizi mu bibazo birimo kuvuka cyane cyane ibitera amakimbirane , harimo n'ibibazo by'umutungo, ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo''.
Mukasekuru kandi akomeza avuga ko bashaka gushishikariza abagore birenzeho kujya mu bimina , bakinjira mu makoperative. Ati''Ariko na none nk'akarere kacu ka Muhanga gafite ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, turashaka gushishikariza abagore bajyeyo , bajye gufata kuri ayo mafaranga ni uburyo bumwe dufite, ni amahirwe dufite ariko usanga abiganjemo ari abagabo gusa. Mu byo twagambiriye rero ni ukugira ngo umugore nawe ajye mu mabuye y'agaciro agire icyo yinjiza mu rugo, kuko iyo umuntu afite amafaranga , iyo hari icyo ashoboye gukemura uwo ari we wese arubahwa , dushaka ko abagabo babona ko abagore na bo bashoboye.''
Uyu muhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'abagore aravuga ibi mu gihe hari abagore usanga bakizunguza ibicuruzwa mu buryo butemewe, bacunganwa n'inzego z'umutekano bakavuga ko babiterwa no kutagira amikoro ndetse no kubera igishoro gito.
umwe mu bagore bacuruza imboga mu kiganiro yagiranye na heza.rw , yavuze ko atashobora kwirangurira n'agafuka k'inyanya kuko gahenze , agahitamo kurangura duke afitiye ubushobozi. Ati'' Agafuka k'inyanya wakaranguza iki, njyewe mba mfite nk'ibihumbi bitanu gusa nkarangura duke nkatuzunguza nagira amahirwe abadasso ntibammfate nacyura nka bibiri nkararira ibyo.''.
Ibi binavugwa n'undi mubyeyi wo mu kagari ka Gifumba ukora umwuga wo kuboha imitako itandukanye mu masaro, uvuga ko yagerageje gusaba inguzanyo muri SACCO ariko umugabo we akamwangira gutanga isambu yabo ho ingwate.
Ati'' Njyewe numvaga nshaka kujya mu bucuruzi ,nkajya njya mu isoko nkarangura imboga zitandukanye nkazicuruza ndimo no kuboha, ariko umugabo yaranyangiye gutwara icyangombwa cy'ubutaka ngo bampe ingwate. Urumva kubona amafaranga k'umugore biba bigoye cyane''.
Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice asanga imihigo ya ba Mutima w'urugo , ari myiza kandi ikaba yaragize impinduka ku mibereho y'abaturage no ku iterambere ry'umugore.Agira ati'' Dufite imikoranire n'urwego rw'Igihugu rushinzwe ihame ry'uburinganire GMO, tuzakomeza kwigisha buri wese amenye icyo gukora ariko harimo no kwiteza imbere''.
Mu mihigo ya ba mutima w'urugo mu ntara y'Amajyepfo abagore bo mu karere ka Muhanga begukanye umwanya wa 2 mu turere 8, akaba ari nayo mpamvu bahigiye ko mu mihigo y'umwaka wa 2022-2023, bagiye gukangurira abagore kubyaza umusaruro ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, nk'amwe mu mahirwe aboneka mu karere ka Muhanga.
Ba mutima w'urugo bo mu karere ka Muhanga.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw