Kenya:Umukobwa uvuka mu muryango ukennye yatorewe kuba umudepite
Umukobwa witwa Linet Chepkorir w'imyaka 24 wo mu cyaro cya Chemomul mu karere ka Bomet mu burengerazuba bwa Kenya, yemejwe ko yatsinze amatora nk'umudepite uhagarariye abagore bo muri aka karere mu nteko ishingamategeko.
Nyuma yo gutorwa nk'umudepite uyu mukobwa yakiranywe ibyishimo bivanzemo n'amarira ubwo yageraga mu cyaro cy'iwabo yakirwa n'abahatuye bamuha ikaze iwabo mu rugo.
Mu matora yo ku wa kabiri, yabonye amajwi 242,775, atsinda abakandida umunani bahataniraga uwo mwanya na we, bamwe muri bo bakaba ari abanyapolitiki bafite inararibonye.Aka ni nako kazi ke ka mbere abonye.
Uyu mukobwa avuka mu muryango w’amikoro aciriritse, akaba ari umwana wa gatatu wa Richard na Betty Langat.
Chepkorir yavuze ko byari bigoye guhatana n’abakandida bafite amafaranga menshi.
Mu kwiyamamaza kwe, agereranya ko yakoresheje amashilingi ya Kenya 100,000 (agera ku 861,000 mu mafaranga y’u Rwanda). Yanatewe inkunga n’abagiraneza n’inshuti ze.
Ubutumwa bwe ku bakobwa bose ni: "Ntugatakaze icyizere na rimwe".
source ; umuryango.rw