Kenya:Umukobwa uvuka mu muryango ukennye yatorewe kuba umudepite

Kenya:Umukobwa uvuka mu muryango ukennye yatorewe  kuba  umudepite

Umukobwa  witwa Linet Chepkorir w'imyaka  24 wo  mu cyaro  cya  Chemomul mu karere ka Bomet mu burengerazuba bwa Kenya, yemejwe  ko yatsinze  amatora nk'umudepite uhagarariye abagore bo muri aka karere mu nteko ishingamategeko.

Nyuma yo  gutorwa  nk'umudepite  uyu mukobwa  yakiranywe  ibyishimo  bivanzemo  n'amarira  ubwo yageraga  mu cyaro  cy'iwabo  yakirwa  n'abahatuye  bamuha ikaze iwabo  mu rugo.

Mu matora yo ku wa kabiri, yabonye amajwi 242,775, atsinda abakandida umunani bahataniraga uwo mwanya na we, bamwe muri bo bakaba ari abanyapolitiki bafite inararibonye.Aka ni nako  kazi ke ka  mbere abonye.

Uyu mukobwa avuka mu muryango w’amikoro aciriritse, akaba ari umwana wa gatatu wa Richard na Betty Langat.

Chepkorir yavuze ko byari bigoye guhatana n’abakandida bafite amafaranga menshi.

Mu kwiyamamaza kwe, agereranya ko yakoresheje amashilingi ya Kenya 100,000 (agera ku 861,000 mu mafaranga y’u Rwanda). Yanatewe inkunga n’abagiraneza n’inshuti ze.

Avuga ko ingorane ikomeye cyane yahuye na yo ubwo yatangiraga kwiyamamaza, ari ukwemeza abantu b’aho atuye n’abatora muri rusange.
Bibazaga niba yashobora gukora akazi kuko atarashaka umugabo, akaba nta kandi kazi yigeze akora mbere kandi akaba nta mafaranga yari afite yo kugenda atanga mu baturage kugira ngo bazamutore.

Ubutumwa bwe ku bakobwa bose ni: "Ntugatakaze icyizere na rimwe".

source ; umuryango.rw