Gisagara: Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibigare birushora mu gukoresha ibiyobyabwenge

Gisagara: Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibigare birushora mu gukoresha ibiyobyabwenge

Guverineri w’Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara nurwo mu ntara y’Amajyepfo muri rusange kwirinda kugendera mu bigare bibashora mu biyobyabwenge

Ibi  uru rubyiruko rwabisabwe kuri uyu wa 26 Kamena 2023 ubwo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mugombwa hasorezwaga ku rwego  rw’Igihugu      ubukangurambaga bw'icyumweru bwahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu  rubyiruko.

Muri ubu bukangurambaga Guverineri Kayitesi yasabye urubyiruko  kwirinda ibyabangiriza ubuzima. Ati “Twikunde, rubyiruko bana bacu nagira ngo mbibutse ko abashaka kubashora muri ibyo biyobyabwenge bagenda babasebya ngo muri abaturage, bakaberaka ko udakoresheje ibiyobyabwenge utaba umusirimu ni byiza ko mubamenya. Mwirinde ibigare bibi, inshuti mbi zishaka kubashora mu biyobyabwenge  zikangiza ejo hanyu hazaza kandi ari heza.”

Guverineri Kayitesi Alice yasabye urubyiruko kwirinda ababashora mu bigare

Dr Iyamuremye Jean Damascène umuyobozi w’agateganyo w’ishami   rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge bidindiza iterambere, maze asaba abantu bafite ikibazo cyo kwikura ku biyobyabwe kugana  ibigo by’ubuzima kugira ngo bafashwe.

Ati “Hari ibigo byinshi by'ubuzima bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge Huye Iganse na Ndera hasanzwe hari iyo servisi. Ababaswe n’ibiyobyabwenge bagane ibyo bigo bahabwe ubufasha bongere babeho neza.”

Niyomugabo Janvier umwe mu bigeze gukoresha ibiyobyabwenge akaza  kubireka ,mu buhamya yatanze yasabye urubyiruko bagenzi be gukomeza kwitwararika uwo ariwe wese nicyo aricyo cyose cyabashora mu biyobyabwenge.

Ati “Nagiye i Kigali ngeze mu mashuri yisumbuye kubera inshuti mbi nzakwishora mu gukoresha ibiyobyabwenge. Naje kujyanwa i Wawa ndahugurwa ndabireka kuri ubu ndi guharanira kwiteza imbere ndubatse mfite na resitora na kantine.”

Ubu bukangurambaga kuri iyi nshuro bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “IKUNDE” “Ibiyobwabwenge byangiza ubuzima, tubyirinde”.

Mu rwego rwo gusoza ubu bukangurambaga hanarwanwa ibiyobyabwenge muri uyu murenge wa Mugombwa hamenwe litiro zikaba bakaba 50 z’inzoga z’inkorano zari kuzakomeza kwangiza abiganjemo urubyiruko.

Mugihe umubare mu nini w’abanyarwanda kuri ubu ari urubyiruko, ntiruhwema kugirwa inama yo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye.  Ubushakashatsi  bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko abaturage bangana na 1.2 by’Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 24-65 bari bafite ikibazo cy’ubusinzi naho abangana na 0.3 by’Abanyarwanda bose bafite uburwayi buterwa no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu ngeri zitandukanye.

Muri ubu bushakashatsi kandi aka karere ka Gisagara kasorejwemo ubu bukangurambaga   kari kari mu myanya itatu ya mbere mu turere turimo abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. 

RUKUNDO Eroge

Dr Iyamuremye Jean Damascène umuyobozi w’agateganyo w’ishami   rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge bidindiza iterambere.

Ubukangurambaga bwitabiriwe n'abayobozi batandukanye harimo n'inzego z'umutekano

Muri ubu bukangurambaga hanamenwe inzoga z'inkorano ziri mu byangiza urubyiruko