Kamonyi:Ubuke bw'abaforomo butuma hari abatinda kubona serivisi z'ubuvuzi
Bamwe mubivuriza ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma giherereye mu mu renge wa Rukoma mukarere ka Kamonyi, baravuga ko ikibazo cy'ubucye bw'abaforomo bahakorera, bituma hari abaza kuhivuriza batinda kubona serivise z'ubuvuzi baba baje gushaka.
Uku gutinda kubona serivisi nibyo bituma basaba Ubuyobozi ko bwabafasha iki kigo nderabuzima kikongererwa umubare w’abaforomo, mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abarwayi bakigana.
Iki kibazo cy'ubuke bw'abaforomo muri iki kigo, kinemezwa na Nyiranzanywayimana Speciose umuyobozi wacyo , uvuga ko hari ubwo abarwayo bahatinda kubera ko abaforomo baba bari mu zindi serivisi. Ati" hari ushobora kuza ashaka kuboneza urubyaro agasanga uwari kumwakira yagiye gukingira, cyangwa arimo gupima abagore batwite, hari ababa bakoze ku manywa ariko hari n'ababa bagomba kurara izamu ugasanga rero biragoranye , uko kuba bagomba gukora muri serivisi zitandukanye bituma abarwayi bahatinda cyane kubera ko babanza gutegereza ko ava muri ya serivisi akaza nabo kubakira mu yindi".
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza yemera nawe ko ikibazo cy’abaforomo bake gihari muri iki kigo nderabarezi,ariko ko kirimo gukorerwa ubuvugizi ku buryo hari n'umwe wamaze koherezwa na Minisiteri y'ubuzima.
Ubuyobozi bw’iki kigonderabuzima cya Remera Rukoma, bugaragaza ko butanga serivise z’ubuvuzi ku batuye mu murenge wa Rukoma, utabariyemo abaturuka mu yindi mirenge barenga ibihumbi 45. Kuri ubu iki kigo nderabuzima gifite abakozi 18, 10 muri bo bakaba ari bo baforomo naho 8 ni abakora mu zindi serivisi zitari izo kuvura abaarwayi.
Ubuyobozi bw'iki kigo bukaba buvuga ko aba baforomo 10 ari bo basaranganywa muri serivisi 16 zihatangirwa.
Jeanne/heza.rw