Nyagatare: Abagore bagaragaje uko ikoranabuhanga ririmo kubafasha kwiteza imbere
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihizwa buri tariki ya 8 werurwe buri mwaka, wabereye mu karere ka Nyagatare, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative bo mu karere ka Nyagatare, bagaragaza ko gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo, byabafashije kwiteza imbere n'imiryango yabo.
Cyarikora Rosette umuyobozi wa koperative Girubuzima itunganya amavuta y'inka ikorera mu murenge wa Matimba, avuga ko mbere bajyaga bisiga aya mavuta ariko adatunganyije neza bigatuma abantu batayakunda.
Babifashijwemo n'impuzamiryango pro-femmes Twese hamwe ,bahawe imashini zibafasha gutunganya aya mavuta ku buryo bugezweho.Ubu bafite abakiriya ndetse aranakunzwe cyane dore ko baherutse no kubihererwa igikombe.
Agira ati" Ikoranabuhanga ryadufashije kunoza akazi kacu, dufite imashini twahawe ivangura amata n'amavuta , dufite idufasha kuvangamo ibyatsi kugira ngo ye guhumura nabi.Ikindi nuko dukoresheje telefoni twohereza amavuta yacu ku bakiriya hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo".
Cyarikora kandi akomeza avuga ko ibi byatumye abagore biteza imbere n'imiryango yabo, kuko umwanya bakoreshaga ubu bawukoramo ibindi.
Ati" Wasangaga twirirwa dukoresha ibisabo tuvangura amata n'amavuta.Ubu rero kubera ko dufite imashini ibikora birihuta cyane ndetse umwanya twakoreshaga twicaye ducunda ,tuba turi mu yindi mirimo bigatuma dukora indi mirimo".
Mucurire Jeanette uyobora koperative Twitezimbere Matimba itunganya imitobe itandukanye mu nanasi, avuga ko mbere bakoraga imitobe mu buryo bwa gakondo, bigatuma iyo bakoze iba itujuje ubuziranenge hakaba n'ubwo babyutse yapfuye bakabihomberamo.
Ati" Twakoraga imitobe bwacya tugasanga yapfuye, nyuma nibwo batwigishije kuyikora mu buryo bugezweho , noneho batwereka n'ibintu bashyiramo ntipfe. Ubu twamaze gusobanukirwa uko bakoresha imashini tukabika imibare y'ibyo twacuruje n'ibyasigaye ubundi ntitwabyitagaho."
Nyirajyambere Bellancille Perezida w'inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Igihugu, avuga ko bashimira Leta kuba ishyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga, ariko bagasaba ko abagore bakomeza gufashwa kuko byagaragaye kobakiri inyuma mu kurikoresha.
Ati" ubushakashatsi bw'ikigo cy"Igihugu cy'ibarurishamibare bugaragaza ko abagore bangana na 48% ari bo batunze telefoni mu Rwanda, abagabo ni 62%.Urumva ko biracyari hasi cyane telefoni ni cyo gikoresho cya mbere gikoreshwa , haba mu bucuruzi, kumenya amakuru y'ahandi ,...niba atayifite yatera imbere ate? aha niyo mpamvu dukomeza gushishikariza abagore n'abakobwa , kwiga amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga kugira ngo bashobore no gufasha ababyeyi batagize amahirwe yo kubyiga".
Nyirajyambere kandi akomeza avuga ko ubu barimo gushishikariza abagore no kujya bumva amaradiyo bakareba na televiziyo, kugira ngo bamenye aho abandi bageze , ntibumve ko ibi ari ibikoresho by'abagabo.
Kuri ubu Leta ifite gahunda n'ingamba zo gufasha abanyarwanda kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga cyane cyane telefoni.
Ingabire Paula Minisitiri w'ikoranabuhanga na inovasiyo, avuga ko kimwe mu mbogamizi zituma abantu badatunze telefoni harimo n'ikibazo cy'amikoro . Ari na yo mpamvu barimo gushaka uko abaturage bazibona bakajya bishyura buhoro buhoro.
Ati"imibare igaragaza ko umubare w'abagore bakoresha telefoni ari muto. Ubu turimo gukorana n'ibigo by'itumanaho bikabaha telefoni, bakajya bagenda bazishyura buhoro buhoro ariko batazishyuriye rimwe. Ikindi ni ukujya mu makoperative aho bakorera bakareba uburyo bajya bazihabwa buhoro buhoro , mbere bazihabwaga ku buntu muri gahunda ya connect Rwanda , ariko siko abantu bose bahabwa impano, ahubwo ni ukureba uko bakoroherezwa mu kuzibona".
Mu birori byo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga abagore 39 bo muri aka karere ka Nyagatare , bahawe telefoni zigendanywa.Hatanzwe kandi inka 40 ndetse na gaz 20 zo gutekaho byose bikaba bigamije gushyigikira iterambere ry'umugore.
Cyarikora Rosette umuyobozi wa koperative Girubuzima itunganya amavuta y'inka avuga ko ikoranabuhanga ryabafashije kubona abakiriya.
Mucurure Jeanette uyobora koperative Twitezimbere Matimba itunganya imitobe y'inanasi , avuga ko ikoranabuhanga ryabafashije gukora imitobe yujuje ubuziranenge.
Minisitiri w'ikoranabuhanga na inovasiyo Ingabire Paula avuga ko barimo kuganira n'ibigo by'itumanaho, harebwa uko abadafite amikoro yo kugura telefoni bakoroherezwa kuzibona.
Nyirajyambere Bellancille Perezida w'inama y'Igihugu y'Abagore avuga ko barimo gushishikariza abagore gukoresha ikoranabuhanga harimo no kumva radiyo no kureba televiziyo
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw