Abamotari n'abanyonzi baza imbere mu guteza Impanuka zo mumuhanda
Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo basubukuye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, muri ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu karere ka Muhanga ku rwego rw’intara y’Amajyepfo, hagaragajwe uburyo imyitwarire n’uburangare bw’abatwara moto n’abatwara amagare ari byo bituma impanuka ziyongera mu muhanda.
Umuyobozi mukuru wa polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imirimo muri polisi y’u Rwanda D/CGP Ujeneza Jeanne Chantal, yasabye abamotari n’abanyonzi kwitwararika mu muhanda, kuko byagaragaye ko 80% by’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda.
Ati’’ Icyo dushyize imbere ni ukugabanya impanuka zo mu muhanda kandi namwe abamotari n’abanyonzi mubigizemo uruhare. Hari imyitwarire abamotari n’abatwara amagare bakora agateza impanuka, kandi yagombaga kwirindwa. ‘’
Akomeza agira ati’’ Hari abamotari bagenda bavugira kuri telefoni bakarangara, hari abasanga abantu bashungereye ku muhanda bakareba ugasanga ataye umuhanda biteje impanuka. Hari abatwara banyoye ibisindisha, abagenda basesera mu modoka n’ababa bafite umuvuduko uri hejuru , hari abatwara amagare bagenda bafashe ku modoka inyuma , gutwara amasaha ya nijoro nyuma ya sa kumi n’ebyiri, ayo ni amakosa akorwa kandi byashoboka ko yakwirindwa, turabasaba kuyareka no kuyirinda’’.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko koko bigaragara ko ibi byiciro bibiri bigira uruhare runini mu guteza impanuka, mu muhanda wa Kigali Kamonyi, Muhanga kandi bakaba babigiramo uruhare cyane.
Ati’’impamvu twibanze ku banyonzi n’abamotari, ni abantu usanga bagira uruhare cyane mu mpanuka. Ni ukubibutsa ko kubungabunga umuhanda ari inshingano zabo nk’abakoresha umuhanda, ariko kandi banabungabunge ubuzima bw’abo batwaye , ni ukuvuga abagenzi batwaye bumve ko bafite uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage, ndetse n’abo banyamaguru baba bari ku ruhande’’.
Bamwe mu bamotari bo muri aka karere bavuga ko ubu bukangurambaga bwongeye kubakangura no kubibutsa inshingano zabo , cyane cyane ngo abakora amakosa cyane ari ababa baje mu mwuga bakiri bashya batamenyereye, icyakora ngo hari abo bereka polisi ikabaka moto bagasubira iwabo kuko baba baje bafite umuvuduko mwishi.
Kubwimana Landouard ,avuga ko hari ibyo bababwiye bagasanga bajyaga babikora. Ati’’ kuba ufite telefoni ukagenda uyivugira twabonye ko byateza impanuka, hari kuba tugira umuvuduko mwinshi cyangwa ugasanga unyuze ku bantu barwana nawe urarangaye, turabikora cyane, ariko impanuro polisi yaduhaye tugiye kuzumvira twisubireho’’.
Imibare itangazwa na polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu gushyingo uyu mwaka wa 2022,mu gihugu hose impanuka zabaye mu muhanda ari 9468 zihitana abantu 617, naho abantu 7188 barakomeretse . Abamotari bagize uruhare mu mpanuka 4252, zihitana ubuzima bw’abantu 150 .
Abatwara amagare bagize uruhare mu mpanuka 1571 , abantu 183 barapfa kubera aba batwara amagare. Ni mu gihe abanyamaguru baguye muri izi mpanuka zatwe n’abatwara moto n’amagare ari 234 naho abantu 1477 barakomereka.
Ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro bwasubukuwe bwatangijwe mu mwaka wa 2019, bukaba bwari bwarahagaze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 , zatumaga abantu badahurira hamwe ari benshi.
DCGP Ujeneza Jeanne Chantal umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n'imirimo, ari kumwe na Guverineri w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, umuyobozi w'akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline n'ukuriye abikorera mu karere ka Muhanga.
Abayobozi batandukanye bari baje mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro, ku rwego rw'intara y'Amajyepfo cyabereye mu karere ka Muhanga.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw