Abafashamyumvire 400 baje kwereka abahinzi imbaraga z'ubutaka

Abafashamyumvire 400 baje kwereka abahinzi imbaraga z'ubutaka

Ikigo  cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, cyasoje amahugurwa  y’abafashamyumvire  bari  bamaze  imyaka  ibiri bahabwa amahugurwa  atandukanye, harimo  korora  inkoko n’ingurube mu buryo bugezweho  kandi  bubyara umusaruro,  n’ubuhinzi buteye imbere bw’ibigori  na  soya.

Bamwe  mu  bayasoje, bavuga  ko  uretse  kuba yarabagiriye  umumaro  ubwabo , banayakoresheje  banafasha  bagenzi  babo   b’abahinzi  ndetse  n’aborozi.

Ndayisenga Jean de Dieu wo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, asanzwe  ari umuhinzi  w’ibigori na soya, avuga  ko  bigishijwe  uburyo  bwo gutera imbuto  zirobanuye, bazitera  ku murongo kandi bakoresha amafumbire mvaruganda n’imborera.

 Ati’’Tutarahabwa  amahugurwa  twahingaga twese mu kajagari,umufashamyumvire  rero abereyeho  gufasha abandii,ubu dufite imilima shuri , ahantu ku muhanda abantu bose babona, tukabereka uko wahinga ku buso  buto, watera imburo nziza  ukavanamo umusaruro mwiza ushimishije. Kandi tubona ko n’abahinzi  bimaze kubagirira  akamaro beza neza bitandukanye na mbere’’.

Ngendabazenga Emmanuel perezida  w’abafashamyumvire muri Nyagatare, avuga ko hari impinduka  zabayeho mu buhinzi bakora. Atanga urugero ko kuri hegitari  imwe yahingagaho  ibigori,  yasaruragaho  toni imwe . Aho amariye  kwigishwa  ubu asarura  toni 6 z’ibigori kuri hegitari imwe, naho soya kuri hegitari 1 yezagaho toni 1.5,ubu arasarura hagati ya toni 4 na 4.5.

Ati’’ Abahinzi  bamaze gusobanukirwa guhingira ku bipimo  byiza aafashamyumvire tubereka, umusaruro ukaba mwinshi  kandi kubera ubwiza ubwiza bw’umusaruro  dusigaye dufite,  tubona isoko ku buryo bwiza’’.

Akamaro k’aya mahugurwa  kanavugwa n’abari mu bworozi .Umuhoza  Angelique wo mu karere ka Gicumbi, yatangiye korora ingurube,  mu mwaka wa 2010,ahereye ku ngurube imwe y’inyarwanda.

Mu mwaka wa 2019 yari agize ingurube 12 maze aza gutoranywa nk’uhagarariye abandi borozi ,ahabwa izindi 10 n’umushinga wa Enabel ku bufatanye na RAB,  ubu ageze ku ngurube 120.

Ati’’Mbere icyo nkeneye cyose nakibazaga umugabo, kuko ntari narabishyizemo imbaraga, ingurube zishaka umuntu uzorora ashyizeho umwete,  zitanga umusaruro vuba . nkurikije aho  maze kugera mbikuye mu mahugurwa, nshaka gukomeza kuba umworozi  wa kijyambere, utanga icyororo cyiza’’.

Ku ruhande rw’ubuyobozi  bwa RAB ,Dr  Uwituze Solange umuyobozi mukuru  wungirije  ushinzwe iterambere ry’ubworozi,avuga ko iyo barebye basanga intego y’aya mahugurwa  yaragezweho, kuko  aba bafashamyumvire, bamaze kugera no ku bandi .

Ati’’Hari Inyigo ishingiye  ku cyo byabamariye  turimo gukora, tugenda tureba ngo ese mbere bari bafite ubukungu bumeze bute,amafaranga,ibishoro, dusanga 92% by’abagiye mu by’ingurube,bavuga ko  hari aho  byabagejeje. Abagiye mu buhinzi bw’ibigori na soya ho ntiturarangiza ariko uyu mushinga uzajya kurangira twarayigezeho.’’

Akomeza agira ati’’Tubona rero byaragize akamaro turebye uko borora, uko bashinze  imirimo n’uko bagiye batanga akazi ku bandi, urumva niba wari ufite ikiraro wororeramo ingurube, iyo ucyaguye ukakigira kinini ugashyiramo izindi, hari abantu  uha akazi’’.

RAB itangaza ko abafashamyumvire  bahuguwe  baba bafite  inshingano  zo guhugura abandi. Mu bahuguwe 413, muri bo 205 bahuguwe mu bworozi  bw’inkoko, bageze ku borozi  ibihumbi 12.300. 95 bahuguwe ku ngurube  bageze ku borozi5700,naho abahuguwe ku buhinzi bw’ibigori na soya 113, bo bageze ku bahinzi 9000.

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw

Dr Uwituze Solange umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubworozi, avuga ko basanga intego y'aya mahugurwa yaragezweho.

Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB Dr Uwituze Solange ari kumwe n'umuyobozi w'umushinga wa Enabel wafashije mu guhugura  abafashamyumvire

Abafashamyumvire 413 nibo bahawe amahugurwa mu gihugu hose.

Abafashamyumvire bari bamaze imyaka ibiri bahugurwa ku gukora ubworozi buteye imbere  bw.inkoko, bavuga ko byabagiriye umumaro