Munyenyezi na Rutunga bagiye gusubira imbere y’Urukiko

Munyenyezi na Rutunga bagiye gusubira imbere y’Urukiko

Venant Rutunga na Beatrice Munyenyezi bagomba gusubira imbere y’urukiko muri uku kwezi, bombi biregura ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranyweho.

Imanza z’aba bombi zizaba kuwa 19 Nzeri 2022.

Rutunga ari kuburanishwa n’Urukiko Rukuru Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, ruherereye mu Karere ka Nyanza, mu gihe Munyenyezi we ari kuburanishwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Munyenyezi wagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021, yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akurikiranyweho icyaha cyo kwica n’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.

Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyenyezi, afatanyije n’umugabo we ndetse na nyirabukwe, bagenzuraga bariyeri zirimo iyari haruguru ya Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.

Munyenyezi ni umukazana wa Nyiramasukuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba n’umugore wa Arsène Shalom Ntahobali.

Uyu mugore yashinjwe kwitabira inama zategurirwagamo imigambi yo kwica Abatutsi ndetse akanaziyobora. Yashinjwe kandi kwica Umubikira wari utuye i Tumba akoresheje imbunda nto yo mu bwoko bwa masotera.

Ikindi cyaha gikomeye ubushinjacyaha bwamushinje ni icyo gutwara abakobwa b’Abatutsi bafatirwaga kuri za bariyeri akabashyira Interahamwe akazitegeka kubasambanya ku gahato.

Mu kwiregura, Munyenyezi yavuze ko mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, atigeze ajya kuri bariyeri kuko yari atwite kandi afite uruhinja rukiri ruto.

Yakomeje avuga ko bigaragara ko abashinja batazi uwo bashinja kuko bavuga ko icyo gihe yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kandi atigeze ayigamo kuko atanarangije amashuri yisumbuye.

Munyenyezi yavuze kandi ko kuba yari umukazana wa Nyiramasuhuko bitamuhaga uburenganzira bwo kwitabira inama no gukora ibikorwa byo gushishikariza abantu gukora jenoside.

Biteganyijwe ko kuwa 19 Nzeri, urukiko ruzakomeza kuburanisha uru rubanza humvwa Ubushinjacyaha no kwiregura kwa Munyenyezi.

Ubwo uru rubanza rwa Munyenyezi ruzaba ruba, mu Karere ka Nyanza naho hazaba hari kubera iburanishwa rya Rutunga Venant woherejwe mu Rwanda n’u Buholandi.

Uyu mugabo ashinjwa ibyaha bitatu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu.

Ni ibyaha ashinjwa ko yakoreye mu cyari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR) - Ishami rya Rubona i Huye, yahoze abereye umuyobozi.

Bivugwa mu 1994 Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona, Rutunga aba ari we uhamagara Interahamwe zaje kubica.

Yaje guhungira mu Buholandi, ndetse mu 2000 yaka icyangombwa cy’ubuhunzi ariko ntiyagihabwa. Nyuma yaje kujurira nabwo aratsindwa.

Mu iburanisha riheruka, Rutunga yavuze ko nta bufatanyacyaha yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nta bikoresho yigeze atanga byo kwica nk’uko abiregwa. Yahakanye kandi ko nta n’amabwiriza yigeze atanga ku nterahamwe yo kwica Abatutsi.

Kuwa 19 Nzeri 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruzasubukura urubanza rwa Munyenyezi
Mu iburanisha riheruka Dr Rutunga Venant yahakanye ibyaha byose aregwa
SRC inkuru ya igihe.com