Ngororero: Uruganda rw'icyayi rukoresha amasiteri 8000 y'inkwi buri mwaka

Ngororero: Uruganda rw'icyayi rukoresha  amasiteri 8000 y'inkwi buri mwaka

Mu gihe Leta ihanganye n’ikibazo cyo kubungabunga ibidukikije  hagabanywa ibicanwa  byangiza ikirere n’ibidukikije nk’inkwi  n’amakara, igakangurira abaturage  gukoresha  gaz n’imbabura  zirondereza ibicanwa, kugeza ubu  biracyagoranye  ku nganda  z’icyayi  kuko zigikoresha  inkwi nyinshi  zumisha  icyayi.

Urugero ni uruganda rw’icyayi  rwa Rubaya ruherereye mu murenge wa Muhanda  mu karere ka Ngororero, kuri ubu rugikoresha  inkwi mu kumisha icyayi.

Havugimana  Mutabazi  Jean umuyobozi  w’uru ruganda , avuga  ko buri mwaka bakoresha  amasiteri  ibihumbi  8 by’inkwi z’igiti  cy’inturusu , bumisha icyayi (Eucalyptus). Mu rwego  rwo kubungabunga  ibidukikije  ngo  aho batemye  igiti  bahita bagisimbuza  ikindi. Ati’’Tubungabunga ibidukikije kuko  aho  dutemye  igiti duhita tuhasimbuza  ikindi. Iki giti cya Eucalyptus gifite ubushobozi  bwo  kongera  gushibuka aho buri myaka itanu, itandatu cyangwa irindwi  cyongera  gusarurwa. Ubushakashatsi  burakorwa  ariko  kugeza ubu nta kintu kindi turabona  gisimbura inturusu.’’

Umuyobozi  wungirije  w’aka  karere  ushinzwe  iterambere  ry’ubukungu  Uwihoreye  Patrick, avuga  ko ko uru ruganda  ubu rukoresha  inkwi, ariko ngo hari  ikoranabuhanga rishya  ririmo gutegurwa  aho  ruzajya  rukoresha  umuriro  w’amashanyarazi  mu kumisha icyayi.

Agira ati’’ Nakubwira  ko  uhakorera  umushoramari nyir’uru ruganda  yatangiye kubaka urugomero rw’amashanyarazi, ubu amaze kuzuza uruganda  rw’amashanyarazi ibice  bibiri,rurimo gutanga umuriro w’amashanyarazi  asaga 8KW. Ubwo  amashanyarazi rero amaze kuboneka,  ubwo hazajyana  n’uburyo  bushya  bwo kumisha icyayi  hakoreshejwe  umuriro  w’amashanyarazi’’.

 uruganda  rw’icyayi  rwa  Rubaya rukoresha  amasiteri  ibihumbi  umunani  y’inkwi buri mwaka. Nubwo  izi nkwi  ziva mu mashyamba y’uruganda ,ubusanzwe  isiteri imwe y’inkwi,  igura  amafaranga  ibihumbi 14. Byumvikane  ko buri mwaka  hakoreshwa inkwi zifite agaciro  ka miliyoni 112 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru ruganda  rwatunyaga  ttoni  1200 buri mwaka, ubu rukaba  rugeze  kuri  toni 3500 ku mwaka. Rufite gahunda  yo  kuva kuri  toni 40 z’amababi  mabisi  rwakiraga  rukanayatunganya, rukagera  kuri toni 100 umwaka utaha.

Ubuyobozi  buvuga  kandi ko  inkwi  bakoresha bumisha  icyayi , ziterwa  n’ingano  y’icyayi  babonye  kuri  ubu ngo  bakaba  bari ku mpuzandengo  y’amasiteri  abiri y’inkwi , acanira  toni imwe y’icyayi .

UWAMBAYINEMA  Marie Jeanne/heza.rw

Uruganda rukoresha toni ibihumbi umunani by'inkwi buri mwaka