Ngororero: Uruganda rw'icyayi rukoresha amasiteri 8000 y'inkwi buri mwaka
Mu gihe Leta ihanganye n’ikibazo cyo kubungabunga ibidukikije hagabanywa ibicanwa byangiza ikirere n’ibidukikije nk’inkwi n’amakara, igakangurira abaturage gukoresha gaz n’imbabura zirondereza ibicanwa, kugeza ubu biracyagoranye ku nganda z’icyayi kuko zigikoresha inkwi nyinshi zumisha icyayi.
Urugero ni uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruherereye mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero, kuri ubu rugikoresha inkwi mu kumisha icyayi.
Havugimana Mutabazi Jean umuyobozi w’uru ruganda , avuga ko buri mwaka bakoresha amasiteri ibihumbi 8 by’inkwi z’igiti cy’inturusu , bumisha icyayi (Eucalyptus). Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ngo aho batemye igiti bahita bagisimbuza ikindi. Ati’’Tubungabunga ibidukikije kuko aho dutemye igiti duhita tuhasimbuza ikindi. Iki giti cya Eucalyptus gifite ubushobozi bwo kongera gushibuka aho buri myaka itanu, itandatu cyangwa irindwi cyongera gusarurwa. Ubushakashatsi burakorwa ariko kugeza ubu nta kintu kindi turabona gisimbura inturusu.’’
Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwihoreye Patrick, avuga ko ko uru ruganda ubu rukoresha inkwi, ariko ngo hari ikoranabuhanga rishya ririmo gutegurwa aho ruzajya rukoresha umuriro w’amashanyarazi mu kumisha icyayi.
Agira ati’’ Nakubwira ko uhakorera umushoramari nyir’uru ruganda yatangiye kubaka urugomero rw’amashanyarazi, ubu amaze kuzuza uruganda rw’amashanyarazi ibice bibiri,rurimo gutanga umuriro w’amashanyarazi asaga 8KW. Ubwo amashanyarazi rero amaze kuboneka, ubwo hazajyana n’uburyo bushya bwo kumisha icyayi hakoreshejwe umuriro w’amashanyarazi’’.
uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rukoresha amasiteri ibihumbi umunani y’inkwi buri mwaka. Nubwo izi nkwi ziva mu mashyamba y’uruganda ,ubusanzwe isiteri imwe y’inkwi, igura amafaranga ibihumbi 14. Byumvikane ko buri mwaka hakoreshwa inkwi zifite agaciro ka miliyoni 112 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uru ruganda rwatunyaga ttoni 1200 buri mwaka, ubu rukaba rugeze kuri toni 3500 ku mwaka. Rufite gahunda yo kuva kuri toni 40 z’amababi mabisi rwakiraga rukanayatunganya, rukagera kuri toni 100 umwaka utaha.
Ubuyobozi buvuga kandi ko inkwi bakoresha bumisha icyayi , ziterwa n’ingano y’icyayi babonye kuri ubu ngo bakaba bari ku mpuzandengo y’amasiteri abiri y’inkwi , acanira toni imwe y’icyayi .
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw
Uruganda rukoresha toni ibihumbi umunani by'inkwi buri mwaka