Kimisagara: Yatewe umusumari mugenzi we kuo yanze kumugurira inzoga y'ibiceri 300

Kimisagara: Yatewe umusumari mugenzi we kuo yanze kumugurira inzoga y'ibiceri 300

Umusore witwa Issa wo mu Murenge wa Kimisagara yakubise umusumari mu gahanga uwitwa Kageruka Raphael aramukomeretsa, amuziza ko yanze kumugurira inzoga yitwa Musanze igura 300Frw.

bi byabaye ahagana saa Munani n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nzeri 2022.

Icyatangaje abari aho n’uburyo uyu musore Issa akimara gutera umusumari mu gahanga Kageruka Raphael, yahise yijyana kuri sitasiyo ya Polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uko uwo mugabo yamututse kuri nyina.

Ati “Njyewe arantuka kuri mama? njyewe arantuka kuri mama nta soni?”

Abaturage babonye uko byagenze babwiye IGIHE ko uyu musore Issa yari yasinze cyane ndetse yari arimo kwiyenza ku muntu wese wamunyuragaho.

Muyibanda Alice yagize ati “Yari arimo kwiyenza kuri buri muntu wese umuciyeho, ariko uzi urugomo agira?none se buriya akubise uriya mugabo umusumari mu mutwe amuziza iki si uko yanze kumugurira inzoga gusa?”

Kageruka Rafael, nawe yemereye IGIHE, ko uwo musore yamukubise umusumari kubera ko yanze kumugurira inzoga.

Yagize ati “Nari ngiye ahantu kugura icyo kurya maze duhuye arambwira ngo njye kumugurira icupa, mubwira ko ntaryo mfite atangira kunyegera ndamuhunga ndasohoka njya mu irindi duka.”

Yakomeje avuga ko Issa yahise amusanga muri iryo duka yari amaze kwinjiramo maze ahita amukubita umusumari mu gahanga ku buryo yari agiye kumukuramo ijisho.

Kageruka Rafael akimara gukomeretswa mu gahanga yahise ajya gutanga ikirego cye kuri RIB ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

Kageruka Rafael yakubiswe umusumari mu gahanga azizwa ko yanze kugura inzoga ya Musanze igurwa 300 Frw
ivomo:inkuru ya igihe.com