Nyamasheke: Min Bayisenge yagaragaje uko kubana badasezereranye bitiza umurindi amakimbirane yo mu muryango n'ihohotera

Nyamasheke: Min Bayisenge yagaragaje uko kubana badasezereranye bitiza umurindi amakimbirane yo mu muryango n'ihohotera

Mu gutangiza iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye  ku gitsina, igikorwa cyatangiriye ku rwego rw’Igihugu mu karere ka Nyamasheke hahise hasezeranywa imiryango 107 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Imwe muri iyi miryango yasezeranye ihamya ko ubu igiye kubana neza nyuma yo kuba basezeranye, kuko byatumaga imibanire yabo itari imeze neza.

Umuryango wa Uwitonze Protogène na Uzayisenga Thérèse, bari bamaranye imyaka umunani babana badasezeranye. Uyu mugore ngo yahoraga yiyumvamo ko adafite agaciro mu bandi kubera ko yitwaga indaya.

Ati’’Nshimishijwe no kuba nsezeranye ubu nanjye nkaba niswe umugore w’

Umugabo, ngize umugabo wanjye nigengaho’’.

Umugabo we ati’’ Umuryango udasezeranye ubamo ibibazo nkanjye nari naragiye kugororwa Iwawa,mvuyeyo ndahinduka numva ko ngomba gusezerana n’umugore.Ndasaba n’abandi batarabikora kubikora’’.

Habyarimana Fabien na Mukanoheri Esperance nabo basezeranye  nyuma y’imyaka 8 babana badasezeranye. Gusezerana kwabo ngo bigiye kubafasha gucunga neza umutungo w’urugo, ubusanzwe wari mu maboko y’umugabo.

Habyarimana ati’’Uyu mugore wanjye ni uwa kabiri undi yarapfuye, ubu tubonye umurongo nahoraga mukangisha ko tutasezeranye namwirukana nkashaka undi. Ubu rero tugiye kwizerana,duhindure imyumvire kandi duhindure umurongo twirinda amakimbirane’’.

Minisitiri  w’uburinganire  n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yashimiye imiryango  yose yafashe icyemezo cyo gusezerana ikabana byemewe n’amategeko, maze ashishikariza n’abandi batarabikora kubikora, kuko kudasezerana ari kimwe mu bitiza umurindi amakimbirane yo mu miryango.

Ati’’Iyi ni intambwe ikomeye cyane kuko iyo mutasezeranye habaho kutizerana, haba hatari no kujya inama, mbese akaguru kamwe kaba karimo akandi kari hanze’’.

Akomeza agira ati’’urumva rero iyo kamwe kari mu rugo akandi kari hanze, ntabwo muzubaka wa muryango ngo ukomere, utekane kandi n’abana usanga babigiriramo ibibazo’’.

Migeprof ivuga ko muri iyi minsi  16 y’ubukangurambaga, hateganyijwemo gahunda nyinshi zitandukanye, harimo no kuzatanga serivisi zitandukanye ku bahohotewe.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa ngo ni ikintu kireba buri wese umugabo n’ umugore kuko bose barahohoterwa.Iyi Minisiteri kandi yongeye kwibutsa abanyarwanda ko guhishira no kudatanga  amakuru ku cyaho cyo guhohotera atari byo, maze isaba ko abagihishira cyane cyane abahohotera abana b’abakowa atari byo, kandi bikwiye kurwanywa no gucika.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti’’Dufatanye twubake umuryango uzira ihohotera’’.

Mu karere ka Nyamasheke habaruwe imiryango 667 ibana idasezeranye, muri iyo 107 yo mu mirenge itatu uwa Kanjongo, Kagano na Bushekeri ikaba ari yo yasezeranye ku munsi wa mbere wo gutangiza ubukangurambaga.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw

 Imiryango 107 yabanaga idasezeranye mu karere ka Nyamasheke yasezeraniye mu ruhame, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw'iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa