Rusizi: Ubuke bw'abaforomo mu kigo nderabuzima cya Nyabitimbo butuma hari abatinda kubona serivisi

Rusizi: Ubuke bw'abaforomo mu kigo nderabuzima cya Nyabitimbo butuma hari abatinda kubona serivisi

Bamwe  mu bakozi  b'Ikigo nderabuzima  cya Nyabitimbo giherereye  mu murenge  wa Butare mu karere ka Rusizi , n'abaturage  bahivuriza.  barasaba  Minisiteri  y'ubuzima kongera umubare  w'abaganga n'abaforomo kubera  ko abahari  ari bake , ndetse bikagira ingaruka ku barwayi  baje kuhivuriza  kuko batinda kubona  serivisi.

Iki kigo nderabuzima  giherutse  gupfusha  abaforomo  batatu  mu mpanuka  yabaye ubwo  bari  mu mbangukiragutabara.Ibi bikaba byaratewe n'uko umuhanda  ujyayo  ari mubi , ibituma abarwayi  boherejwe ku bitaro bya Mibirizi  bagorwa  no kubona imbangukiragutabara iza kubatwara.

Ubwo  Radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru  yageraga  kuri iki kigo  nderabuzima  yahasanze  abarwayi  bategereje guhabwa serivisi harimo n'umubyeyi utwite  wari utegereje  imbangukiragutabara, iza kumujyana  ku bitaro  bya  Mibirizi aho yari  yoherejwe. Uyu  mubyeyi  yagize ati'' Navuye ahitwa mu Gasumo banyohereje i Mibirizi kuko basanze umwana  aftameze neza mu nda banyohereza kujya guca mu cyuma ,nyine  ndategereje ko ambulance iza, ntabwo nzi igihe iri  buzire''.

Uziringirimana  Appolonie umubyaza ukorera  kuri iki kigo  nderabuzima ,yabwiye  Radiyo  Rwanda  ko  ubu abakozi  bahari ari bake, bituma  bakora  imirimo  myinshi  kugira abarwayi  bose  baje  gushaka  serivisi  bayibone. Ati''Nkanjye  ndabyaza, ngapima  abagore  batwite, nkakora na echographie iyo  bibaye  ngombwa  ibyo  kuiboenza  urubyaro  ndabikora. Ibyo  byakabaye  bikorwa  n'abantu  bane kuko ni serivisi  enye  zikorwa  n'umuntu  umwe''.

Akomeza agira ati'' Ku mitangire  yacu  ya serivisi abantu benshi  batinda  hano  urumva niba uri umuntu umwe  ukajya  gutanga serivisi enye zitandukanye  abaje bazishaka barratinda, kandi natwe tukavunika.Dukora amasaha y'ikirenga umunsi  wose  kuva  sa moya za mu gitondo  kugeza iza nijoro no kurenzaho. Biterwa  n'akazi  umuntu  aba afite.Hari  nubwo ubabwira uti mwihangane uyu munsi nakoreye  abangaba  muzagaruke  ejo kuko  baba bagomba gutaha  nk'abihutirwa  bo turabafasha cyangwa tukabashyira mu bitaro' '.

Uziringirimana kandi  akomeza  avuga ko  gupfusha  abaganga batatu  byabagizeho  ingaruka  ndetse  n'abahoherejwe ugasanga  bigiriye  ahandi, kubera  ko kuhagera biragoye  ndetse  n'uburyo  bwo kuhava  bukagorana.

Ati'' Kuva hano  ujya ku karere cyangwa  mu mujyi  ni  moto  y'ibihumbi icumi, kugenda  no kugaruka  ni  ibihumbi 20.Ni ukuvuga ngo  kugenda  bisaba kuba  wabitekerejeho  si ugupfa kugenda. Aha ntihaba isoko  twahahiraho bisaba kujya mu mujyi urumva ntiwanamanukana n'ibiro 20  by'ibirayi  kuri iyo moto  ngo uzahagere, uburyo  bw'imibereho  nabwo buragoye  twifuza ko nibura abantu  bahakorera  muri iyi zone ya Nyabitimbo , bareba  nk'akantu  k'agahimbazamusyi  baduha, kadutera imbaraga mu kazi kuko akazi gahari ni kensi kandi karavunanye.''

Niyitegeka  Gerard umuyobozi  w'iki kigo  nderabuzima, avuga ko  ikibazo gihari  ari icy'abakozi  bake ndetse  n'abo  biyambaje  ngo baze  kubafasha gutanga serivisi, ugasanga babyanga kubera  imiterere  mibi  y'aka gace  n'imibereho  yaho  igoye cyane.

Ati''Ku kigo nderabuzima cyonyine tugomba kuba  dufite  abaforomo umunani , ubu dufite  barindwi  ariko dufite  ibindi  bigo  nderabuzima  bibiri  nabyo  dukoreraho kandi  harimo ibikora amasaha 24 kuri 24''.

Abakozi  boherejwe kuri iki kigo nderabuzima  ngo usanga  bahakorera  igihe  gito bakigendera , urugero  ni umuganga w'amenyo uherutse  gusezera arigendera,ahakoreye ukwezi  kumwe  gusa kandi  ngo hari  n'abamara icyumweru kimwe cyangwa bibiri  bakigendera.

Si ikibazo kigaragara kuri zone ya Nyabitimbo gusa kuko kinagaragara no ku nkombo  ndetse  na Bweyeye.

Marie  Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw